Uko wahagera

Kim Jong-Un Yageze muri Koreya y'Epfo bwa Mbere


Abakuru ba Koreya Zombi
Abakuru ba Koreya Zombi

Abayobozi ba Koreya zombi banditse amateka barenga bwa mbere mu myaka 60 umurongo ugabanya ibihugu byabo byombi.

Kim Jong-Un ni we muyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru wa mbere urenze umupaka. Yakiriye na perezida Moon Jae-in wari umutegereje ku rundi ruhande rw’umurongo, ahagaze ku butaka bw’igihugu cye Koreya y’Epfo, mu mudugudu wa Panmunjom, aho amasezerano yo guhagarika imirwano yashyiriweho umukono mu 1953. Bahanye umukono bombi bamwenyura. Maze perezida wa Koreya y'Epfo nawe aratambuka, arenga umurongo ugabanya ibihugu byabo.

Kim Jong-Un yavuze ko yishimye cyane. Arongera, ati: “Ariko kuki twatinze bigeze aha?” Umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru yavuze ngo “yagize ikiniga cyane.”

Abategetsi bombi bagiranye ibiganiro byashojwe n’itangazo rusange. Muri iyi nyandiko, umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-Un, na perezida wa Koreya y’Epfo, Moon Jae-in, bavuga ko biyemeje gukuraho intwaro zose za kirimbuzi mu kigobe cya Koreya cyose. Bavuga kandi ko biyemeje gushyira mu bikorwa n’andi matangazo n’amasezerano yose yabayeho kugeza ubu hagati ya Koreya zombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG