Uko wahagera

Imyiteguro y'Ibiganiro Hagati y'Amerika na Koreya ya Ruguru


Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya ya Ruguru, Ri Yong Ho, ari mu ruzinduko i Stockholm, muri Suede. Uyu munsi, yakiriwe na minisitiri w’intebe Stefan Lofven.

Ibinyamakuru bimwe na bimwe bivuga ko uru ruzinduko rufitanye isano n’inama kaminuza iteganijwe bitarenze ukwezi kwa gatanu gutaha, hagati ya perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un. Ndetse ko bashobora kuzahurira i Stockholm.

Ibindi binyamakuru bikeka ko Suede na Koreya ya Ruguru bashobora kuba baganira ku kibazo cy’Abanyamerika batatu bafungiye muri Koreya ya Ruguru.

Suede ni yo ihagarariye inyungu za Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Koreya ya Ruguru. Nta mubano ushingiye kuri ambasade uri hagati y’Amerika na Koreya ya Ruguru Suede na Koreya ya Ruguru bawufitanye kuva mu 1974.

Suede kandi ni kimwe mu bihugu bigize Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kugenzura amasezerano yo guhagarika intambara yabaye hagati ya Koreya zombi kuva mu 1950 kugera mu 1953.

Hagati aho inama Trump-Kim irimo iraganirwaho uyu munsi hano i Washington mu rwego rwo hejuru.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Koreya y’Epfo, Kang Kyung-wha, na Mugenzi we w’Ubuyapani, Taro Kono, bahuye na minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Sullivan, uyobora minisiteri by’agateganyo kuva Rex Tillerson yirukanwe ku mwanya we kuwa kabili w’iki cyumweru.

Minisitiri Kano yaganiriye kandi na minisitiri w’ingabo wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Jim Mattis.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG