Uko wahagera

Inama ya Perezida Trump na Kim ni Vuba


Uyu munsi, Perezida Trump yatangaje ko azahura vuba n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya Ruguru Kim Jong Un. Yasobanuye ko guverinoma izatangaza mu minsi iri imbere italiki n’ahantu iyi nama ya kabili izabera.

Mbere ye gato, Mike Pompeo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Perezida Trump, yari yatangaje ko ishobora kuzaba mu kwezi gutaha kwa cumi.

Bwa mbere mu mateka, abayobozi b’Amerika na Koreya ya Ruguru bahuye bwa mbere mu kwezi kwa gatandatu gushize i Singapore. Bashyize umukono ku masezerano ateganya ko intwaro za kirimbuzi zose zigomba gusenywa mu kigoba cya Koreya

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG