Uko wahagera

USA Irambiwe Amasezerano Adafashe na Koreya ya Ruguru


Inama ya mbere mu mateka hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z'Amerika n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un
Inama ya mbere mu mateka hagati ya Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z'Amerika n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un

Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika biratangaza ko imyiteguro y’inama ya mbere mu mateka hagati ya Perezida Donald Trump n’umuyobozi w’ikirenga wa Koreya ya ruguru Kim Jong Un irimo igenda neza.

Itangazo rya perezidansi y’Amerika rivuga ko iyo nama izahuza abo bayobozi uko ari babiri, bonyine n’abasemuzi babo kuri uyu wa kabiri mu gihugu cya Singapore.

Nyuma yayo, nibwo abandi bayobozi bazayitumirwamo mbere yuko perezida Trump afata indege yerekeza i Washington muri Amerika.

Intumwa z’Amerika mu biganiro bitegura iyo nama zivuga ko mu bigomba kumvikanwaho harimo ko Koreya yiyemeza guhagarika burundu gukora no gukoresha intwaro za kirimbuzi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Mike Pompeo yavuze ko Amerika itazongera kwemera amasezerano adafashe nkuko byagiye biba mu bihe bya mbere.

Pompeo yagaragaje ko hagomba kubaho gukurikirana no kugenzura ibyo Koreya izaba yemeye gukora. Yongeyeho ko ibihano byafatiwe Koreya bizagumaho kugera igenzura rigaragaje ko ibyo Koreya izaba yemeye bishyizwe mu bikorwa.

Ministiri Pompeo yagaragaje ko afite icyizere ko iyo nama ya mbere y’abayobozi b’Amerika na Koreya izavamo umusaruro ushimishije.

Iyo nama ya mbere y’amateka ikurikiranwe n’abanyamakuru barenga 5,000.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG