Bassirou Diomaye Faye watorewe kuba perezida muri Senegali, yatangaje iby’ingenzi azibandaho ku butegetsi bwe, harimo ubwiyunge bw’abanyagihugu, kurwanya ruswa, kuvugura inzego zitandukanye n’ibibazo by’imibereho.
Bassirou Diomaye Faye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwo muri Senegali, kugeza ubu mu majwi amaze kubarurwa mu bakandida biyamamariza kuba perezida ni we uri kuza imbere. Muri aba harimo na Amadou Ba wahoze ari ministiri w’intebe.
U Rwanda rwamuritse inka z’inyambo mu gitaramo rwise icyo kwibutsa abantu akamaro k’inka ku bukungu bw’abanyarwanda bo hambere. Ni igikorwa inzego zishinzwe umuco zivuga ko kerekana amateka akomeye y’umuco nyuma y'imyaka 70 ishize, ubwo izi nka zo mu bwoko bw’inyambo zamurikirwaga umwami.
Amabandi yo muri Hayiti yitwaza intwaro akomeje gutuma igihugu igaragara nk'ikiri mu ntambara. Ministiri w'intebe Ariel Henry yahatiwe kuva ku butegetsi, ubwo yari mu rugendo ava muri Kenya gusaba ubufasha bwa polisi. Kuri ubu yaheze muri Puerto Rico.ONU yasabye abanyahayiti guhuriza hamwe.
Impunzi z'abanyasudani zahungiye mu burasirazuba bwa Cadi, zigiye guhura n'akaga k'inzara nyuma y'uko Umuryango w’abibumbye ONU watangaje ko imfashanyo igihe guhagarara.
I Kanombe, ahari ingoro y'umurage n'ubuhanzi, habereye umuhango wo kumurika amafoto y'abanyarwanda bo hambere harimo n'abategetse u Rwanda. Umuyobozi w'ingoro z'umurage, Ambasaderi Robert Masozera yavuze ko aya mafoto aje kuziba icyuho kandi azafasha abakiri bato kumenya amateka yaranze u Rwanda.
Umuyobozi w’ibikorwa mu biro bya ONU bishinzwe ubutabazi, Edem Wosornu yabwiye akanama k’umutekano k’uyu muryango ko Sudani igeze ahantu ho kuba ariyo ya mbere ku isi yugarijwe n’ikibazo cy’inzara ishobora guhitana abana bagera ku bihumbi 222 kubera imirire mibi.
Umuryango mpuzamahanga Mercy Corps utegamiye kuri leta, uratabariza abatuye Haiti cyane cyane abo mu murwa mukuru Port-au-Prince. Umunyarwanda Laurent Uwumuremyi uhagarariye uwo muryango muri Haiti avuga ko uretse ikibazo cy'umutekano muke, abaturage babuze byinshi bakenera mu buzima bwa buri munsi.
Umubare w'abimukira binjira muri Amerika ku buryo bunyuranije n'amategeko ukomeje kwiyongera kandi iyo bahagaeze basanga imibereho yaho igoye ugereranyije n'ibyo bibwiraga. Abanyasenegali, bahageze bigoranye barasaba uburyo bwo gukora nabo bakagera ku nzozi nk'iz'abanyamerika.
Muri Sudani amashuli yahagaze mu gihe cy'ibyumweru bibiri abanyeshuli batiga kubera ubushyuhe bukabije. Ibi byatumye ikiguzi cya barafu ishobora kwifashishwa mu gukonjesha amazi yo kunwa kizamuka cyane.
Ousmane Sonko na Diomaye Faye, bombi batavuga rumwe n'ubutegetsi bwo muri Senegali bafite ikizere cy'uko nyuma yo gufungurwa bava muri gereza, bazatsinda amatora yo muri iki gihugu yari yarigijwe inyuma. Kuri ubu ni bo baza imbere mu biyamamaza.
Voma ibindi