Uko wahagera

Amerika na Koreya ya Ruguru Basubukuye Ibiganiro


Perezida Trump na Mugenzi we wa Koreya ya Ruguru mu mubonano bagiranye i Singapoure mu kwa gatandatu
Perezida Trump na Mugenzi we wa Koreya ya Ruguru mu mubonano bagiranye i Singapoure mu kwa gatandatu

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangaje kuri Twitter uyu munsi ko ibiganiro na Koreya ya Ruguru bigenda neza.

Ibiganiro byabaye ku cyumweru mu gice kitarangwamo intwaro hagati ya Koreya zombi, Zone Demilitarisee. Intumwa za Leta zunze ubumwe z’Amerika zari ziyobowe n’ambasaderi w’Amerika muri Philippines, Sung Kim.

Ni ubwa mbere impande zombi zihuye nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu byombi, Donald Trump na Kim Jong Un ku italiki ya 12 y’ukwa gatandatu muri Singapore.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, azajya gukomereza ibiganiro i Pyongyang guhera ejo bundi kuwa kane kugera kuwa gatandatu.

Ruzaba rubaye uruzinduko rwe rwa gatatu muri Koreya ya Ruguru muri uyu mwaka: Kabili ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga, n’ubundi rimwe yagiyeyo akiri umuyobozi wa CIA, ikigo cy’ubutasi bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG