Uko wahagera

Intumwa ya Kim Jong Un Izaniye Trump Urwandiko


Kim Yong Chol
Kim Yong Chol

Kuri uyu wa gatanu nibwo Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ari bushyikirizwe urwandiko yandikiwe na Kim Jong Un uyobora Koreya ya ruguru, mu gihe imyiteguro y’inama ishobora guhuza abo bayobozi ikomeje.

Urwo rwandiko ararushyikirizwa na Kim Yong Chol utegerejwe mu mujyi wa Washington. Abaye umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru wa mbere usuye Leta zunze z’Amerika mu gihe cy’imyaka 20 ishize.

Kim Yong Chol yari amaze iminsi ibiri mu biganiro na Ministiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Amerika Mike Pompeo mu mujyi wa New York.

Pompeo yabwiye itangazamakuru ko hari byinshi bamaze kumvikanaho nubwo hakiri inzitizi nyinshi zikenewe gukurwaho mbere yuko perezida Trump ahura na Kim Jong Un.

Nta gihunditse abo bayobozi bashobora guhura tariki ya 12 y’ukwezi kwa gatandatu mu gihugu cya Singapore.

Mubyo Amerika ikomeje gusaba Koreya nuko yasenya burundu intwaro zayo za kirimbuzi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG