Amakuru mu Gitondo (0330-0400 UTC): Amakuru agezweho mu Rwanda, mu Burundi, muri Afurika no hirya no hino kw’isi. Ijwi ry’Amerika kandi ribagezaho n’ibiganiro birambuye ku byabaye iwanyu aho mutuye, hafi y’aho mukorera ndetse no ku mashuri yanyu.
Dusangire Ijambo (0400-0430 UTC): Abaturiye umupaka wa Akanyaru uhuza igihugu cy’u Rwanda n’Uburundi baravuga ko biteguye guhita bitabira ibikorwa by’imigenderanire igihe imipaka yafungurwa.
Murisanga itumira umutumirwa, cyangwa abatumirwa kugirango baganira n'abakunzi ba Radiyo Ijwi ry'Amerika. Aha duha ijambo abantu bivufa kuganira n'abatumirwa bacu, batanga ibisobanuro ku bibazo binyuranye bireba ubuzima b'abantu.
Amakuru y'Akarere (1600-1630 UTC): Amakuru atambuka i saa kumi n'ebyeri ku mugoroba mu Rwanda no mu Burundi. Akenshi, aya makuru yibanda ku karere k'ibiyaga bigari n'Afurika y'uburasirazuba.