Amakuru Agezweho: ONU Irahakana ko yari mu mugambi wo kwica perezida wa Centrafurika. Ubumwe bwa Buraya Bwafatiye Ibihano Uburusiya kubera Ukraine
Umucamanza mu rugereko rwihariye rw'urukiko rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n'ibyambukiranya imipaka yongeye gupfundikira ku nshuro ya Kabiri urubanza ubushinjacyaha buregamo Bwana Jean Baptiste Mugimba ibyaha bya jenoside.
Hari abantu benshi ku Isi bafite ibibazo byo kubona amazi meza. Ibyo bituma abagiraneza bakora imishinga yo kuyageza ku batayafite. Mu kiganiro Murisanga cy'uyu munsi turaganira na bamwe muri abo bagiraneza.
Uburusiya kuri uyu wa kane bwatangije intambara ku gihugu cya Ukraine. Ni ibitero byagabwe mu duce dutandukanye twa Ukraine turimo n’umurwa mukuru Kiev. Ibihugu n’imiryango mpuzamahanga bikomeje kwamagana ibyo bitero
Ingabo z’Uburusiya zatangije ibitero kuri Ukraine kuva mu rukerera rwo kuri uyu wa kane, Perezida Vladimir Putin yihaniza ibindi bihugu kudahirahira ngo byinjire muri iyi ntambara.