Uko wahagera

Turukiya Izokwumva Akamo ka USA ko Guhagarika Ibitero muri Siriya?


Perezida w'Amerika Donald Trump, ibubamfu, aganira na perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, ibibamfu.
Perezida w'Amerika Donald Trump, ibubamfu, aganira na perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan, ibibamfu.

Abategetsi mu gihugu cya Turukiya bemeje ko Perezida Recep Tayyip Erdogan yiteguye kwakira intumwa za leta zunze ubumwe z’Amerika ziyobowe na Visi Perezida Mike Pence.

Izo ntumwa zizaba zijyanywe no gusaba Turukiya guhagarika ibitero imaze iminsi igaba mu majyarurugu y’igihugu cya Siriya.

Mbere gato, perezida Erdogan yari yabwiye televiziyo y’Abongereza, Sky News ko izo ntumwa z’Amerika zizakirwa n’abandi bayobozi batari we. Ariko nyuma, umuyobozi w’itangazamakuru wa Turukiya, yaje kwemeza ko Perezida Erdogan yiteguye kwakira intumwa z’Amerika.

Perezida Donald Trump arifuza ko Turukiya ihita ihagarika ibitero byayo bitaba ibyo igafatirwa ibihano bikomeye birimo iby’ubukungu.

Turukiya ivuga ko ibitero yagabye bigamije kugarura ituze hagati y’umupaka wayo na Siriya n’agace kayoborwa n’ingabo z’Abakurde Turukiya ishinja gukora iterabwoba.

Itangazo Ijwi ry’Amerika rikesha ibiro by’umukuru w’igihugu wa Leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga ko visi perezida Pence azahamagarira Turukiya guhagarika ibitero hagashyirwa imbere inzira y’ibiganiro.

Kuri uyu wa kabili, perezida Erdogan yavuze ko yabwiye mugenzi we w’Amerika ko Turukiya idateganya guhagarika ibitero byayo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG