Uko wahagera

Trump: Ubudage Bwabaye Imbata y’Uburusiya


Perezida wa Amerika Trump kumwe n'umushikiranganji wa mbere w'ubwongereza mu nama ya NATO
Perezida wa Amerika Trump kumwe n'umushikiranganji wa mbere w'ubwongereza mu nama ya NATO

Inama y’abakuru b’ibihugu n’abakuru ba guverinoma ba NATO yatangiriye uyu munsi i Buruseli mu Bubiligi ku makimbirane. Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yatangiye yikoma Ubudage, igihugu cya mbere gikize ku mugabane w’Ubulayi, avuga ko bwabaye “imbata y’Uburusiya.”

Perezida Trump yari ku meza asangira ifunguro ry’igitundo n’umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, noneho ku buryo butunguranye, ati: “Ubudage bwohereza amadolari amamiliyari n’amamiliyari mu Burusiya buri mwaka, bugura umwuka. Ubwo koko wavuga ngo ufatanije gute n’umuntu mu muryango umwe ahaha ingufu mu gihugu ashaka ko umukingira?”

Mu magambo asobanutse, umuyobozi w’Amerika ntashima umugambi w’ikigo gitanga ingufu cyo mu Burusiya cyitwa Gazprom wo kubaka uruhombo runini ruzajya rutanga umwuka mu Budage mu myaka iri imbere. Ntiyumva ukuntu Ubudage bushaka ko Amerika ibukingira n’ingufu zayo za gisilikali, ariko bukagura umwuka mu gihugu butinya mu rwego rwa gisilikali. Ati: “Ni ibintu NATO yari ikwiye kureba neza.”

Nyuma yahoo, minisitiri w’intebe w’Ubudage, Angela Merkel, akigera i Buruseli, yatangaje ko “ntacyo igihugu cye gikeneye ku Burusiya.” Naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubudage, Heiko Maas, nawe uri i Buruseli, yabwiye abanyamakuru ko “Abadage atari abanyururu b’Uburusiya, nk’uko atari abanyururu ba Leta zunze ubumwe z’Amerika.”

Muri rusange, Perezida Trump avuga ko igihugu cye gitanga amafaranga menshi kurusha ibindi bihugu bya NATO. Ati: “Twese dukwiye kwikorera umutwaro kimwe.”

Inama ya NATO, umuryango w’ubutabarane wa gisilikali w’ibihugu 29, izarangira ejo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG