Uko wahagera

Impungenge z’Ubushotoranyi bw’Uburusiya


Leta ya FinlandE irarega indege z’intambara z’Uburusiya ko zavogereye ikirere cyayo muri iyi minsi. Kandi ngo si ubwa mbere. Uburusiya burabihakana bwivuye inyuma, bukemeza ko indege zabo zubahirije ikirere n’amategeko mpuzamahanga.

Uretse FinlandE, Norvege, Ubwongereza, Ubufaransa, na Espagne nabo bavuga ko indege z’intambara z’Uburusiya zari hafi kwinjira mu kirere cyabo. Ibi bihugu byose byahagurukije indege z’intambara zijya guhereza, cyangwa se kwirukana, iz’Uburusiya.

Suede, Estonia, na Lettonia nabo bavuga ko indege za gisilikali z’Uburusiya zikunze kuvogera ikirere cyabo.

Kubera impungenge biteye, Leta zunze ubumwe z’Amerika na Finland kuri uyu wa gatanu bashyize umukono ku masezerano yo gukaza ubufatanye mu bya gisilikali. Finland ntiri muri NATO, Umuryango w’Ubutabarane bwa gisilikali hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada n’ibihugu 26 by’Ubulayi.

XS
SM
MD
LG