Uko wahagera

Kwirukana Abadipolomate b’Abarusiya Birakomeje.


Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin
Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin

Nyuma y’ibihugu birenga 20 byatangaje icyemezo cyabyo ejo kuwa mbere, uyu munsi, ni umuryango wa gisilikali wa NATO uvuga ko wasezereye barindwi. Abandi batatu nabo NATO yahagaritse uburenganzira bwo gukora barimo basaba muri iki gihe.

Atangaza iki cyemezo, umunyamabanga mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg, yavuze, ati: “Iki ni ikimenyetso gikomeye ko Uburusiya bugomba kwirengera ingaruka n’igiciro cy’ibikorwa byabwo bidashobora kwihanganirwa.”

Uburusiya busanzwe bufite intumwa z’abadipolomate 30 ku cyicaro gikuru cya NATO i Buruseli mu Bubiligi. Stoltenberg yavuze ko umubare wabo ugomba kugabanuka bagasigara ari 20.

Abadipolomate b’Abarusiya barenga ijana ni bo birukanwe n’ibihugu bitandukanye. Leta zunze ubumwe z’Amerika yonyine ubwayo yasezereye 60. Uburusiya buvuga ko nabwo bugomba kwirukana abangana nabo mu gihe kitarenze icyumweru.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG