Uko wahagera

Inama ya NATO Irakomeje mu Bwongereza


Abakuru b'ibihugu bigize NATO
Abakuru b'ibihugu bigize NATO

Abakuru b’ibihugu 28 bigize NATO, Umuryango-gisilikali w’ubutabarane hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubulayi, bateraniye mu Bwongereza mu nama y’iminsi ibili.

Ku murungo w’ibyigwa harimo uburyo bwo kurwanya umutwe wiyita Etat Islamique muri Iraq na Syria, no guhagarika intambara mu burasirazuba bwa Ukraine.

N’ubwo Ukraine itarinjira muri NATO, prezida wayo, Petro Poroshenko, yatumiwe mu nama yo mu Bwongereza. Mbere y’inama, yabanje kubonana na mugenzi we wa Leta zunze ubumwe z’Amerika Barack Obama, na ministiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron.

Ubwo inama yari hafi gutangira, ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko intambwe yose Ukraine yatera kugirango yinjire muri NATO ishobora kubangamira cyane umushinga wo guhagarika intambara muri Ukraine.

Abakuru b'ibihugu bigize NATO bagomba kandi kwiga uburyo bwo gushyiraho umutwe w’ingabo zishobora gutabara byihutirwa cyane bibaye ngombwa mu karere k’Ubulayi bw’uburasirazuba. Uburusiya ntibushaka abasilikali ba NATO hafi y’umupaka wabwo.

Kuri uyu wa gatatu bwatangaje ko buzahindura ingamba zabwo za gisilikali uwo mutwe w’ingabo za NATO uramutse ushyizweho.

XS
SM
MD
LG