Uko wahagera

Ibihugu 18 Byirukanye Abadipolomate b’Uburusiya Bagera ku 100


Ahakorera ubuserukizi bw' Uburusiya mu Bwongereza

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, yafashe icyemezo cyo kwirukana abadipolomate 60 b’Uburusiya.

Washington yifatanije n’inshuti zayo zo mu muryango NATO mu rwego rwo gufatira ibihano Moscou, nyuma y’igitero cy’intwaro z’uburozi kuri Sergei Skripal n’umukobwa we Yulia mu Bwongereza ku italiki ya 4 y’uku kwezi.

Ubwongereza burega Uburusiya ko buri inyuma y’iki gitero, ariko bwo burabihakana. Nyuma y’iki gitero, Ubwongereza bwirukanye abadipolomate 23 b’Uburusiya. Uburusiya na bwo bwahise bwirukana 23 b’Ubwongereza.

Abo Amerika yirukanye bagomba kuba bagiye bitarenze italiki ya 2 y’ukwa kane. Amerika ibafata nk’abamaneko bihishe inyuma y’ubudahangarwa bw’abadipolomate.

48 muri bo bakora muri ambasade na consulats zitandukanye muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Abandi 12 bahagarariye Uburusiya mu Muryango w’Abibumbye mu mujyi wa New York.

Hejuru yo kubirukana, Amerika yafashe kandi icyemezo cyo gufunga consulat y’Uburusiya yo mu mujyi wa Seattle, muri leta ya Washington, ku nkengero z’inyanja ya Pacific, mu burengarazuba bw’igihugu.

Seattle ni ho hari uruganda rukora indege za Boeing. Hari kandi n’icyambu gikomeye cya gisilikali cy’ibyoganyanja, submarines, za nucleaire. Amerika ivuga ko itakomeza kwihanganira umubare uhanitse w’abamaneko b’Abarusiya bahakorera.

Perezida Trump, wari wavuganye kuri telefoni na Mugenzi we w’Uburusiya, Vladimir Putin, kuwa kabili w’icyumweru gishize, noneho ntiyamuhamagaye mbere yo gufata icyemezo uyu munsi, nk’uko bamwe mu bategetsi b’Amerika babibwiye itangazamakuru.

Ibindi bihugu bitandukanye byo muri NATO no mu Bulayi nabyo byahurije hamwe n’Amerika. Ni ubwa mbere igikorwa kiremereye gutya kibaye nyuma y’Intambara y’Ubutita.

Canada yirukanye abadipolomate bane b’Uburusiya. Yimye abandi batatu uruhushya rwo gukora.

Ibihugu 14 byo mu Muryango w’Ubulayi bwunze ubumwe, nabyo byirukanye abadipolomate b’Uburusiya bose hamwe 30. Birimo Ubudage, Ubufaransa, Ubutaliyani, Ubuholandi, Denmark, Pologne, Ukraine, Lithuania, Lettonia, Estonia, na Repubulika ya Czech Republic.

Uburusiya bwamaganiye kure ibyemezo by’ibihugu 18 byirukanye uyu munsi abadipolomate babwo, buvuga ko nabwo bugiye gusezerera abangana nabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG