Uko wahagera

Ibyaha Trump Aregwa Byamenyekanye


Prezida Donald Trump
Prezida Donald Trump

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umushinjacyaha wihariye Jack Smith yaraye ashyize ku mugaragaro inyandiko z’impapuro 49 z’ikirego kiri hejuru y’uwahoze ari umukuru w’igihugu Donald Trump.

Umushinjacyaha yashyikirije ikirego urukiko mpanabyaha ejobundi kuwa kane kikimara kwemezwa n’urukiko ngenzacyaha rwa rubanda “Grand Jury” rwo ku rwego rw’igihugu, rugizwe n’abaturage basanzwe 23, rwari rwicaye mu mujyi wa Miami, muri leta ya Florida, mu majyepfo y’igihugu, ari naho Perezida Trump atuye. Gikubiyemo ibyaha byose hamwe 37 byo gutunga iwe, mu rugo rwe bwite, impapuro z’amabanga y’igihugu akomeye cyane atabifitiye uburenganzira bwemewe n’amategeko.

Muri ayo mabanga harimo aya gisirikare n’intwaro za kirimbuzi. Trump ashinjwa kandi ko ayo mabanga yaba yarayashangije abantu batabigenewe. Aregwa n’ubufatanyacyaha n’umwe mu bakozi be waba waramufashije guhisha izi nyandiko z’amabanga y’igihugu ahantu hatandukanye iwe mu rugo. Ikirego cyemeza na none ko Trump byose yabikoze yarabigabiriye, kuko yari azi neza ko atemerewe n’amategeko gutunga izi nyandiko nyuma yo kuva ku butegetsi.

Ibi byaha bishingiye ahanini ku mategeko abiri, irikumira ubutasi n’ibungabunga ibifitanye isano byose n’imirimo y’umukuru w’igihugu (nk’inyandiko, zirimo amaraporo ahabwa, disikuru ze, ibyo yaba yaranditse ubwe n’umukono we bwite), amafoto, videwo, amabaruwa yabonye n’ayo yoherereje abandi, urutonde rwa nimero za telefone yahamagaye n’izamuhamagaye, e-mail yandikiwe n’izo yoherereje abandi bantu, n’ibindi byinshi.

Trump avuga ko ari umwere. Ariko kuwa kabiri agomba kwitaba umucamanza uzamusomera ibyaha aregwa, Trump agasubiza kuri buri cyaha cyose niba acyemera cyangwa niba agihakana. Umuvugizi w’urwego rwitwa “Secret Service,” rushinzwe kurinda umukuru w’igihugu ukiri ku butegetsi n’abacyuye igihe bose, yatangaje ko bo n’izindi nzego z’umutekano batangiye gufata ingamba z’umutekano ku rukiko rw’i Miami.

Trump abaye umukuru w’igihugu wa mbere w’Amerika mu mateka yayo guverinoma igiye gushyikiriza inkiko. Umushinjacyaha wihariye, Jack Smith, we yaraye atangaje, ati: “Dufite amategeko agomba gukurikizwa kuri buri muntu wese.” Yasobanuye ko ibiro bye bizagerageza kwihutisha urubanza.

Abahanga mu by’amategeko bemeza ko icyaha kiremereye kurusha ibindi kiramutse gimuhamye Trump, nyuma y’iburana, ashobora kuzajya muri gereza kugera ku myaka 20. (VOA, AP, Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG