Uko wahagera

Pence Yaratanze Ubuhamya ku Ruhare rwa Trump mu Kuburizamo Ibyavuye mu Matora ya 2020


Ifoto ya Donald Trump na Mike Pence
Ifoto ya Donald Trump na Mike Pence

Muri Leta zunze ubumwe z'Amerika, uwahoze ari Visi-Perezida Mike Pence, yaraye atanze ubuhamya mu rukiko ngenzacyaha rwa rubanda, Grand Jury, rureba uruhare rw'uwari umukuru w'igihugu Donald Trump rwo kuburizamo ibyavuye mu matora yo mu 2020.

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko Mike Pence yamaze amasaha arenga arindwi mu rukiko i Washington, umurwa mukuru w’igihugu. Ntawe uzi ibyo yarubwiye. Ni amabanga y’ubugenzacyaha.

Gusa mu bihe bitandukanye, Pence yavuze kenshi, ndetse abyandika no mu gitabo aherutse gusohora, ko “Perezida Trump yamushyizeho cyane igitutu kugirango aburizemo intsinzi ya Joe Biden.”

No ku gitero cy’abayoboke ba Trump cyo ku itariki ya 6 y’ukwa mbere 2021 ku ngoro y’inteko ishinga amategeko y’igihugu, Capitol, Pence ahora avuga mu ruhame ko Trump “yashyize mu kaga ubuzima bwe n’umuryango we, n’ubw’abandi bose bari muri iyo nyubakwa” icyo gihe. Ati: “Amateka azabimuryoza.”

Yavuze kandi kenshi ku mugaragaro ko azabwira Grand Jury “ukuri kose, ukuri yamye abwira abaturage ba Leta zunze ubumwe z’Amerika, ukuri yanditse no mu gitabo cye.”

Mu kwezi kwa kabiri gushize, umushinjacyaha wihariye Jack Smith yategetse Mike Pence gutanga ubuhamya imbere ya Grand Jury. Trump yaregeye urukiko ashaka kubitambamira. Mu kwezi kwa gatatu, umucamanza yanze kumukurikira. Trump yarajuriye, nabwo aratsindwa muri iki cyumweru.

Usibye Mike Pence, Jack Smith ateganya guhamagaza imbere ya Grand Jury n’abandi bantu bahoze hafi cyane ya Perezida Trump, barimo uwari umujyanama wa perezidanse mu by’amategeko, Pat Cipollone. Kugeza ubu, ntawe uzi igihe azasoreza anketi ze, kimwe n’uko ntawe uzi niba hari umuntu azashyikirizaa inkiko.

XS
SM
MD
LG