Uko wahagera

Donald Trump mu Rubanza Mbonezamubano


Kuva ejo kuwa kabiri, uwahoze ari perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Donald Trump, ari mu rubanza mbonezamubano rw’umutegarugoli umushinga ko yamufashe ku nkufu.

Jean Carroll, w’imyaka 79, avuga ko Trump, ufite imyaka 76, yamufashe ku ngufu mu mpera z’umwaka w’1995 cyangwa mu ntangiriro z’uw’1996.

Urubanza ruyobowe n’umucamanza wo ku rwego rw’igihugu, Lewis Kaplan, i Manhattan, mu mujyi wa New York, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika. Rurabera imbere y’urukiko rwa rubanda rugizwe n’abagabo batandatu n’abagore batatu. Bagomba kwemeza niba koko Trump yarakoze icyaha, kureba no kugena indishyi z’akababaro agomba guha Jean Carroll aramutse ahamwe n’icyaha.

Jean Carroll ateganyijwe mu batangabuhamya. Naho Trump ntiyicaye mu rukiko. Ntabitegetswe. Abavoka be ejo babwiye urukiko ko “batanazi neza” niba azaza kwitangira ubuhamya. Uyu munsi, agisubukura iburanisha, umucamanza yihanangirije Trump, avuga ko yakoze itangazo “ridakwiriye na gato.” Yabwiye abavoka be ko bishobora kumukururira izindi ngorane mu rwego rw’amategeko.

Mbere gato y’uko urubanza rutangira mu gitondo, Trump yasohoye iri tangazo ku mbuga nkoranyambaga. Avuga ko urubanza ari “ubutekamutwe.” Ati: “Ikirego ni forode. Ni ibinyoma. Ni nka bya bindi byo guhiga umuvubyi ngo wabujije imvura kugwa.” Abavoka ba Trump babwiye urukiko ko bagiye kumubwira “kwirinda kugira ikindi kintu atangaza kirebana n’uru rubanza.”

Uru rubanza Jean Carroll arega Trump ko yamufashe ku ngufu rushobora kumara hagati y’iminsi itanu n’iminsi icumi. Ntaho ruhuriye n’urundi umushinjacyaha Alvin Bragg wo ku rwego rwa leta ya New York amukurikiranyemo icyaha cyo kwica amategeko yayo agenga amatora.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG