Uko wahagera

USA: Abakandida bo mu Ishyaka ry’Abarepubulikani Bakomeje Kureshya Abazabajya Inyuma mu Matora


Donald Trump ibubamfu na guverineri wa Florida Ron DeSantis.
Donald Trump ibubamfu na guverineri wa Florida Ron DeSantis.

Abakandida bo mu ishyaka ry’abarepubulikani biyamamaza mu matora yo muri Amerika bakomeje kureshya abazabajya inyuma mu matora ateganijwe umwaka utaha.

Guverineri Ron DeSantis wa Leta ya Florida iherereye mu majyepfo y’Amerika na Donald Trump wahoze ari perezida w’Amerika uyu munsi barakorera ibikorwa byabo byo kureshya abazabajya inyuma mu matora, muri Leta ya Iowa. Iyi ni imwe muri Leta zifite ijambo rinini mu matora ya hano muri Amerika. Ni amatora ateganijwe mu mpera z’umwaka utaha wa 2024. Aba bagabo bombi bakomoka mu ishyaka rimwe ry’abarepubulikani.

Guverineri DeSantis ariko ntabwo arerura neza ngo avugire mu ruhame ko aziyamamaza ariko byitezwe ko ashobora kubitangariza igihe icyo ari cyo cyose. Uyu munsi kuwa gatandatu aritabira ibirori ngarukamwaka by’abagize inteko nshingamategeko aho byitezwe ko akusanya n’inkunga y’abarepubulikani yifuza ko bamushyigikira mu matora.

Trump nawe ku rundi ruhande ubwo aza kuba ari muri iyi Leta araba ari kureshya abazamujya inyuma cyane ko we yatangaje ko yifuza kongera kwicara ku ntebe y’ubuperezida mu mpera z’umwaka ushize. Araza kugaragara nkufite ikizere cyo kubona umubare munini w’abamushyigikiye yirengagije ibibazo amazemo iminsi n’ubu akirimo byo mu nkiko, aho kuri uyu wa kabiri inteko y’abaturage ku rwego rw’igihugu bo mu mujyi wa New York yamuhamije icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye umugore witwa Jean Carroll, acibwa n’amande ya miliyoni 5 z’amadorari.

Ibi byaha bikomeje gusiragiza Trump mu nkiko, benshi bakeka ko bishobora kumugabanyiriza amahirwe yo kongera gutorerwa kuba perezida w’Amerika. Muri aya matora yo muri 2024, DeSantis aramutse yemeje bidasubirwaho ko aziyamamaza yaba ari umwe mu bakandida bashobora kuza mu ba mbere bo mu ishyaka ry’abarepubulikani bakomeye bazahangana na Trump.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG