Uko wahagera

 
USA: Urukiko Rwahamije Trump Icyaha cyo Gufata ku Ngufu Umugore Witwa E. Jean Carroll

USA: Urukiko Rwahamije Trump Icyaha cyo Gufata ku Ngufu Umugore Witwa E. Jean Carroll


E. Jean Carroll, yafahswe ku nguvu na Donald Trump mu 1996
E. Jean Carroll, yafahswe ku nguvu na Donald Trump mu 1996

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, urukiko rwa rubanda, Jury, rwo ku rwego rw’igihugu rukorera i New York, mu burasirazuba bw’igihugu, rwahamije uwari perezida wa Repubulika, Donald Trump, icyaha cyo gusagarira mu by’ibitsina umutegarugoli witwa Jean Carroll.

Uretse icyaha cyo gufata ku ngufu, urukiko rwavuze ko Trump yanashebeje Jean Carroll ruhereye ku byo yatangaje ku mbuga nkoranyambaga mu kwezi kwa cumi gushize, avuga ngo “urubanza rwa Jean Carroll ni ubutekamutwe.”

Carroll, w’imyaka 79, yareze Trump, ufite imyaka 76, ko yamufashe ku ngufu mu 1996. Urubanza rwatangiye kuwa kabiri, tariki ya 5 y’uku kwezi. Rwari rugizwe n’abagabo batandatu n’abagore batatu, ruyobowe n’umucamanza wo ku rwego rw’igihugu, Lewis Kaplan, i Manhattan, mu mujyi wa New York, mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Impaka zarangiye ejobundi kuwa mbere, impande zombi z’uregwa n’urega batanze imyanzuro yabo ya nyuma. Ejo kuwa kabiri, abagize urukiko bariherereye, noneho baca umwanzuro. Kuko urubanza rwari urw’imbonezamubano, Trump ntiyafungwa. Ahubwo urukiko rwamutegetse kwishyura Jean Carroll amadolari miliyoni eshanu y’indishyi z’akababaro.

Gusa na none ntaho uru rubanza ruhuriye n’urundi, rwo mu rwego rw’amategeko mponabyaha, umushinjacyaha Alvin Bragg wo ku rwego rwa leta ya New York akurikiranyemo Trump icyaha cyo kwica amategeko yayo agenga amatora. Rushobora kuzaburanishwa mu mwaka utaha.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG