Uko wahagera

Amerika Iriko Isaba Pfizer Izindi Nkingo za Covid-19


Ifoto y'incanco zikorwa ba sosiyete Pfizer
Ifoto y'incanco zikorwa ba sosiyete Pfizer

Umuyobozi w’isosiyeti Pfizer aravuga ko irimo kuganira n’Amerika, iyisaba izindi nkingo za COVID-19.

Albert Bourla, umuyobozi wa Pfizer, uyu munsi kuwa mbere yavuze ko iyo sosiyeti ikora imiti, itari yasinyana na Leta zunze ubumwe z’Amerika amasezerano, yerekeye izindi miliyoni 100 z’urwo rukingo mu 2021.

Mu kiganiro Bourla yagiranye na televiziyo y’inyamerika, CNN, yasobanuye ko bagisuzuma niba Pfizer izabasha kubonera Amerika izo nkingo mu mezi atatu cyangwa atandatu y’uyu mwaka utaha.

Yagize ati: “Guverinema y’Amerika, iradushakaho izindi nkingo. Ubu baradusaba izindi nkingo miliyoni 100. Barazishaka muri biri bya kane by’umwaka. Dushobora kubabonera izindi nkingo miliyoni 100, ariko magingo aya, izo dushobora kubona zabageraho muri bitatu bya kane by’umwaka”.

Umuyobozi wa Pfizer yanasobanuriye televiziyo CNN ko barimo gukorana hafi cyane na guverinema y’Amerika, kugira ngo haboneke uburyo bwo gukora izindi nkingo, cyangwa se zishyikirizwe muri kimwe cya kabiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG