Uko wahagera

Zimbabwe: Grace Mugabe Yaba Yarakururiye Umugabo we Amakuba?


Grace Mugabe, umugore w'uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe. Ari kumwe na Emmerson Mnangagwa uherutse gusimbura umugabo we.
Grace Mugabe, umugore w'uwahoze ari perezida wa Zimbabwe Robert Mugabe. Ari kumwe na Emmerson Mnangagwa uherutse gusimbura umugabo we.

Madame Grace Mugabe yiyita umunyacyaro wagize amahirwe yo gutoranywa n'umukuru w'igihugu. Umufasha wa perezida wa Zimbabwe Grace Mugabe yarashyize agaragaza inyota idasanzwe afitiye ubuyobozi, ibintu byabaye intandaro y'iherezo ry'ubutegetsi bw'umugabo we.

Grace Mugabe w'imyaka 52 wari umunyamabanga w'umugabo we, yamaze igihe kinini asa nk'umuntu rwose udashishikajwe na politike. Ariko mu mizo ya nyuma abona umugabo we iminsi imwanzuranya kubera izabukuru; yareruye noneho abyiganira ubutegetsi mu b'imbere ashaka kuzasibura umugabo we mu gihe kiri imbere ubutegetsi bukaguma mu maboko y'umuryango butyo.

Mu mbwirwaruhame yavuze mu 2012 asa nk'uwinjira neza muri politike yagize ati "Ntangira kubana na perezida Mugabe nari nkiri muto. Ariko yaranyihanganiye afata umwanya wo kuntegurira kuba umugore ndi we uyu munsi."

Bimwe mu byapa byari bifitwe n'abigaragambyaga mu cyumweru gishize basaba ko umukambwe mugabe n'umugore we barekura ubutegetsi, byibutsaga Grace ko kwitwa izina rya Mugabe bitamuhesha uburenganzira bwo gufata inshingano ze; kandi bishimangira ko "Kuba perezida bidahererekanywa binyuze mu mibonano mpuzabitsina."

Icyakora bwana Schadrack Gutto wigisha muri kaminuza yo muri Afurika y'Epfo avuga ko inyota ya Grace "yamuteye kuyoba;" kandi kubw'iyi mpuguke kwirukanisha uwo bari bahanganye ukomeye, mu byumweru bibiri bishize, byabaye gusa "kwihutisha ihirima ry'umugabo we."

Hashize icyumweru igisirikare ari cyo gifite ubutegetsi mu maboko; nk'uburyo bwo gukoma mu nkokora umugambi wari warateguwe wo gutumbagiza mu ntera umugore wa Mugabe, kandi imbaga y'abaturage bashyigikiye igisirikare bituma umukuru w'igihugu yegura.

Ku wa gatatu w'icyumweru gishize ishyaka Zanu-PF rya Mugabe ryatangije inzira zo kumweguza kuko ngo "yemereye umugore we gukoresha nabi umutungo w'igihugu.

Nyuma y'imyaka 37 nta saranganya ry'ubutegetsi, Mugabe yatanze ibaruwa y'ubwegure bwe kandi byabaye nk'aho "Grace" ubwe ari we umuhiritse ku butegetsi.

Grace Mugabe utari ukunzwe n'Abanyazimbabwe, bagiye bamushyira ku munzani bamugeeranya n'umugore wa mbere wa perezida Mugabe, Sally Hayfron Mugabe; wubahwaga cyane kandi warwanyije bikomeye ingoma y'abakolini b'abazungu; umugore wize cyane kandi wirunduriye mu bijyanye n'imibereho myiza.

Bikekwa ko umubano wa Grace na Mugabe watangiye ubwo Grace yakoraga mu biro by'umukuru w'igihugu yandisha imashini Mugabe amurusha imyaka 41; hari mu 1987, umwaka Sally yari atorohewe n'indwara ya cancer, yanaje kumuhitana.

Mu myaka yakurikiyeho, Grace yatangajwe cyane no kuba "umuturage nka we", ari we umukuru w'igihugu yatoranije. Ariko umubano wabo wahishutse mu 1992, ku rupfu rw'umugore wa mbere wa Mugabe.

Grace na Mugabe kuri ubu bafitanye abana babiri, bashyingiranwe mu 1996, mu birori by'agatangaza byitabiriwe n'uwari perezida wa Afurika y'Epfo icyo gihe na Nelson Mandela, intwari yahangamuye "apartheid" ubutegetsi bw'ivanguraruhu; nyuma Grace na Mugabe baje no kubyarana umwana wa gatatu.

Grace Mugabe, kuva mbere hose ari mu bafasha b'abakuru b'igihugu bakunda ubuzima buhenze. Yabatijwe "Gucci Grace; umuguzi wa mbere cg nanone utubahitse" yaneguriwe cyane kuba umusesaguzi no gukunda cyane amafaranga.

Ashyigikiwe cyane n'umugabo we na we wagendaga arushaho kugira intege nke z'impagarike, Grace yagaragaye bwa mbere muri politike mu 2014, ajya ku buyobozi bw'ihuriro ry'abagore bo mu ishyaka Zanu-PF.

Muri uwo mwaka nanone, yarwanyije Joice Mujuru wari visi perezida kandi wafatwaga nk'uzasimbura Mugabe. Nta kuzuyaza, Grace yahise ashinja Mujuru ubugambanyi na ruswa, bituma uyu mugore wafatwaga nk'umwe mu ntwari zaharaniye ubwigenge bwa Zimbabwe yirukanwa.

Nk'indwanyi nyayo, yahise azenguruka igihugu akangara abadashyigikiye umukuru w'igiguhgu bose. Abakurikiranira hafi politike muri Zimbabwe bavuga ko Grace ashyigikiwe n'itsinda ry'insoresore zizwiho ibikorwa by'urugomo biswe "G40".

Kubera gukingirwa ikibaba n'umugabo we, Grace Mugabe yahindutse umuntu utinyitse cyane mu butegetsi, kuko byari bimaze kuboneka ko uwo yerekejeho uburakari bitamugendekeraga neza.

Mu 2009, yakubise umwongereza wamufotoraga ari muri imwe mu mahoteli ahenze cyane y'i Hong Kong. Naho mu kwezi kwa munani k'uyu mwaka, yashinjwe gusagarira umwe mu banyamdeli i Johannesburg, Afurika y'Epfo imuha ubudahangarwa kubw'icyo gikorwa kigayitse yakorewe.

Mu kiganiro yahaye SABC; televiziyo y'igihugu cy'Afurika y'Epfo icyo gihe; yavuze ko atitaye na gato ku by'abandi bamutekerezaho agira ati "Mfite uruhu rukwanyaraye, ariko ntacyo bimbwiye. Umugabo wanjye avuga ko kwirengagiza ibintu ari isooko y'umunezero."

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG