gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Iwanyu mu Ntara (1100-1130UTC): Kuri uyu wa Kabiri Leta y’u Burundi yafashe icyemezo cyo kwirukana mu kazi abakozi bayo bo mu butegetsi baharitse abagore babo b’isezerano. Muri Kongo abarimu b'amashuri abanza n'ayisumbuye yo muri Teritware za Uvira na Fizi muri bakoze imyigaragambyo yo gusaba kuzamura umushahara wa mwalimu. Muri Uganda, mu nkambi ya Nakivale icumbiye impunzi zigera ku bihumbi 160 impuzi zihatuye zira gezwaho ibikorwa by’amajyambere nk’amabanki n’amavuriro
Amakuru ku Mugoroba
Kuri uyu wa Kabiri - Mu Rwanda urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko umunyapolitiki Bwana Christopher Kayumba akurikiranwa afunze mu gihe cy’iminsi 30. I Bujumbura mu Burundi kiliziya gatolika n'ishyirahamwe riharanira ubutabera n'amahoro batangije inama yo kwiga ku buryo ubutabera n'amahoro byarushaho kwitabwaho muri icyo gihugu Uburundi, Tanzaniya, Republika ya Demokarasi ya Kongo na Zambiya bigiye gusibura imbibe zabyo mu kiyaga cya Tanganyika. Naho muri Repubulika ya demokarasi ya Kongo abantu bitwaje intwaro bishe abakozi batatu b'ishyirahamwe International Médical Corps rikorera mu ntara ya Kivu y'Epfo