gahunda y'itangazamakuru
Iwanyu mu ntara
Iwanyu mu Ntara (1100-1130UTC): Umuryango uharanira uburenganzira bwa kiremwantu Human Rights Watch urashinja u Rwanda gufata no gufunga abatinganyi, abahinduye ibitsina, abakora umurimo w’uburaya, na ba Mayibobo mu gihe hategurwaga Inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za leta b’ubumuryango wa Commonwealth yagombaga kubera i Kigali mu kwezi kwa 6 uyu mwaka. Muri Republika ya demokarasi ya Kongo abantu barenga 70 bo mu bwoko bw’Abanyamulenge kuri uyu wa mbere batanze ikirego kireba abantu bagiye babahohotera, babica, bavuga imvugo zikurura amacakubiri n'urwango Muri Uganda, bamwe mu mpunzi z’Abarundi n’Abanyarwada bari mu nkambi ya Nakivale, baravuga ko bazaguma mu gihugu cyabakiriye
Amakuru ku Mugoroba
Amakuru ku Mugoroba (1730-1800 UTC): Bwana Christopher Kayumba, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yitabye urukiko rwibanze rwa Kicukiro. Araburanishwa ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Aregwa ibyaha byo guhohotera abagore. Byose arabihakana Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Human Rights Watch urashinja u Rwanda guhohotera abatinganyi n'inzererezi. U Rwanda Rurabihakana Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu iranenga uburyo guverinoma yaka inguzanyo itarategura neza imishinga iteganya gushoramo ayo mafaranga. Ishami ry'umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima riravuga ko ryaciwe umugongo n'icyegeranyo cy'amabi yakorewe abakobwa n'abagore muri Kongo Muri Uganda, bamwe mu mpunzi z’Abarundi n’Abanyarwada bari mu nkambi ya Nakivale, bamaze imyaka myinshi muri icyo gihugu baravuga ko bazaguma Bateganya kugumayo burundu