gahunda y'itangazamakuru

Ejo
Ejo ni ikiganiro cy'iminota 30 gitegurwa n'urubyiruko rwo mu Rwanda, kibanda ku bibazo binyuranye ruhura na byo. Ibyo birimo kwihangira imirimo, guteza imbere umuco wo kuganiro mu cyubahiro, no gushimangira ubumwe n'ubwiyunge mu karere k'ibiyaga bigari by'Afurika.
Murisanga
Murisanga (1400-1500 UTC):Mu kiganiro Murisanga cy'uyu munsi, mu Rwanda u rwego rw'ubugenzacyaha ruherutse kuburira abakoresha imbuga za interineti ko rugiye gukurikirana abakoresha iri koranabuhanga nabi ngo bahanwe. Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda bafite impungenge ko uyu muburo ushobora kuzabangamira ubwisanzure bwabo. Abandi barabona iki gikorwa kiziye igihe bati: "reka umwuga uhabwe agaciro ukwiriye, na rubanda ihabwe amakuru yumutse". Ese u Rwanda ruzashobora kugenzura ikoreshwa ry'iri koranabuhanga ntawe uhutajwe? Ruzakurikiza uwuhe murongo? Itegeko nshinga riha umunyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo hari aho rihera n'aho rigarukira? Abanyamakuru babigize umwuga babona bate uyu muburo? Ibi n'ibindi nibyo dusuzuma mu kiganiro murisanga twabateguriye uyu munsi.
Amakuru y'Akarere
Kuri uyu wa Gatandatu Ubutegetsi bwo mu ntara Rumonge buherutse guhagarika imiromo y'abagore bakora umwuga wo gutekera abarobyi bubashinja gutwara abagabo b'abandi bagore bagenzi babo. Gusa ababujijwe gukora ako kazi bavuga ko Mu nkambi ya Lusenda icumbikiye impunzi z'Abarundi mu burasirazuba bwa Repubuylika ya Demokarasi ya Kongo ababyeyi b'abana biga mu mashuri yisumbuye bafite impungenge ko bataziga nyuma yaho HCR ifatiye icyemezo cyo kutishyurira abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye.