Uko wahagera

Ubushinwa Busaba Afurika Kudaterwa Ubwoba na Virus ya Corona


Umwe mu badipolomate b’Ubushinwa, ambasaderi muri Afurika y’Epfo, yavuze ko Abanyafurika badakwiye gukurwa umutima na Virusi ya Corona.

Iyo virusi ntaho yari yemezwa ku mugabane w’Afurika. Ambasaderi Lin Songtian yavuze ko Ubushinwa burimo gucungira hafi abagenzi bose.

Yavuze ko icyibanze Abanyafurika bashobora gukora ari ugutuza bagakurikiza inama.

Iyo virusi ifata mu myanya y’ubuhumekero, ubu imaze kwanduza abantu 14,500 mu bihugu 23 nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, ribivuga.

Abenshi muri abo banduye ndetse no mu barenga 300 iyo virusi yatwaye ubuzima, ni abo mu Bushinwa, aho yatangiriye mu mpera z’umwaka.

Mu gihe kw’isi abantu bahiye ubwoba, ambasaderi Lin Songtian, uyu munsi kuwa mbere yashatse kubahumuriza, ari mu murwa mukuru w’Afurika y’epfo.

Yavuze ko nta mahitamo ahari, uretse gukorera hamwe kugira ngo batsinde urugamba bahanganyemo n’iyo virusi ya Corona. Afite icyizere ko bizashoboka ibihugu by’incuti z’Ubushinwa bifatanyije.

Zaba izo mu muryango w’ubulayi bwunze ubumwe, n’iz’ibihugu byose byateye imbere,--ati: “Mwihangayika, Ubushinwa buratekanye.Twagaragaje ubushobozi n’ibyangombwa bihagije bizatuma ikibazo cy’iyi virusi gikemuka bidatinze”.

Abanyafurika y’epfo barenga 3,000, hamwe n’abandi baturuka mu bindi bihugu, baba mu Bushinwa, Ambasaderi Songtian yabagiriye inama yo kuba bagumyeyo.

Ibihugu byinshi birimo, Australia, Ubwongereza, Ubuyapani na Leta zunze Ubumwe z’Amerika byakuye abaturage babyo mu Bushinwa. Abayobozi b’Ubushinwa bo bavuga ko ibyo bishobora gukwirakwiza ubwandu bwa virusi ya Corona.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG