Uko wahagera

Virusi ya Corona Ishobora Guhungabanya Ubukungu bw'Afurika


Kwirindwa kwandura virusi ya corona byahagurukiwe kw'isi
Kwirindwa kwandura virusi ya corona byahagurukiwe kw'isi

Ubuyobozi bw’igihugu cy’Afurika y’Epfo kuri uyu wa kabiri bwavuze ko bwiteguye ibishoboka byose kugira ngo bakumire Virusi ya Corona mu nkombe z’Afurika. Ubuyobozi buravuga ko kugeza ubu nta muntu uragaragaraho iyo Virusi yatangiriye mu gihugu cy’ubushinwa imaze kwica abagera ku 106.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kurwanya indwara zandura cyatangaje ko ubuyobozi bwafashe ingamba zikomeye ku kibuga cy’indege cya Johannesburg kinyuraho abantu benshi kurusha ibindi bibuga byo muri Afurika. Mu minsi yashize, iki kibuga cy’indege cyashyizeho uburyo bwo gupima abantu umuriro n’izindi ndwara z’ibyorezo nka Ebola na Zika.

Iki kigo cyavuze ko hari uburyo bwerekana byihuse umuntu waba afite ibimenyetso by’iyi Virusi byagaragara ku mipaka y’igihugu. Ushinzwe ubukungu muri imwe mu mabanki y’Afrika y’Epfo yavuze ko nubwo nta muntu urarwara muri iki gihugu ariko ubukungu bw’igihugu bumaze kugwa bitewe n’uko ubuhahirane hagati y’Afrika y’Epfo n’Ubushinwa bwagabanutse. Iyi mpuguke mu bukungu ivuga ko virusi ya corona izatuma amasoko y’imari ahungabana ku mugabane w’Afurika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG