Uko wahagera

Kurwanya Virusi ya Corona Birakomeje Hirya no Hino kw'Isi


Ubushnwa bwafashe ingamba zo guca imodoka mu mujyi wa Wuhan rwagati
Ubushnwa bwafashe ingamba zo guca imodoka mu mujyi wa Wuhan rwagati

Kuri uyu wa mbere Ministri w’intebe w’Ubushinwa Li Keqiang yasuye umujyi wa Wuhan ahura n’abashinzwe inzego z’ubuzima barebera hamwe ibimaze kugerwaho nyuma y’uko icyorezo cya virusi ya Corona gihitanye abantu 81. Hamwe n’indi mijyi yo mu bushimwa, abatuye Wuhan yibasiwe cyane, bari guhangana n’amabwiriza akomeye cyane cyane arebana n’ingendo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’iyo Virusi.

Mu rwego rwo kugabanya aho ahantu bahurira mu bihe byo kwizihiza umwaka mushya, kuri iki cyumweru, ubuyobozi bwongeyeho iminsi itatu kuyari isanzwe. Ubu umubare w’abamaze kwandura iyo virusi uragera ku 2700. Umubare kandi w’ibihugu bimaze kugaragaramo iyi ndwara, ugenda wiyongera, aho bitangazwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye, bakongeraho ariko ko nta muntu urahitanwa nayo.

Umuyobozi w’ibigo by’indwara z’ibyorezo n’izifata imyanya y’ubuhumekero hano muri Amerika, kuri icyi cyumweru yavuze ko hamaze kugaragara abantu 5 bafite iyo virusi bitewe no guhura n’abandi bayanduriye mu mujyi wa Wuhan. Ikigo gishinzwe indwara z’ibiza no kuzirinda, CDC, cyavuze ko abarwayi mu mavuriro bagomba gushyirwa mu kato mu gihe abaganga bagikora ubushakashatsi kuri iyi virusi. Iki kigo kandi cyatangaje ko kiri gukora ubushakashatsi ku bantu 100 mu ma Leta 26 ya hano muri Amerika.

Ministri ufite mu nshingano ze ubuzima muri Komisiyo y’igihugu, yavuze ko hamaze kumenyekana amakuru, ataremezwa, ko iyi virusi ishobora kumara iminsi 14 mu mubiri w'umuntu. Abantu barashishikarizwa kwirinda imodoka zitwara abagenzi abandi bagakorera mu ngo zabo.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG