Uko wahagera

Rwanda: Diane Rwigara na Mama we Barekuwe by'Agateganyo


Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara
Diane Rwigara na Mama we Adeline Rwigara

Umucamanza mu rukiko rukuru mu Rwanda yategetse ko abo mu muryango wa nyakwigendera Assinapol Rwigara barekurwa by'agateganyo bakajya baburana bari hanze Ni nyuma y'ubusabe bw'ababunganira mu mategeko.

Umucamanza yavuze ko impungenge z'ubushinjacyaha nta shingiro zifite ko batoroka ubutabera. Yategetse ko Diane Rwigara na Adeline Rwigara batagomba kurenga umujyi wa Kigali batabisabiye uburenganzira. Yategetse kandi ko impapuro zabo z'inzira zigomba gushyikirizwa umushinjacyaha ukurikirana dosiye yabo. Icyumba cy'urukiko cyari cyahindutse nk'urusengero, abantu bavuza amashyi n'impundu.

Umwali Anne Rwigara, murumuna wa Diane, mu ijwi ryuje ikiniga yabwiye Ijwi ry'Amerika ko bishimishije ariko bitanakwiye ko hari uzizwa ibitekerezo bye. Yaranguruye ati " Nizere ko bitazasubira ukundi."

Abanyapolitiki batavuga rumwe n'ubutegetsi Me Bernard Ntaganda na Mme Victoire Ingabire bashimye iki cyemezo ariko bavuga ko bidahagije. Basabye ko n'abandi banyapolitiki bafungurwa.

Adeline Rwigara na Diane Rwigara bari bamaze umwaka usaga bafunzwe ku byaha byo guteza imvururu muri rubanda bo bita ibya politiki

Biravugwa ko barekuwe kubera igitutu cy'amahanga ariko ubutegetsi bwa Perezida Paul Kagame ntibubyemera.

Inkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali Eric Bagiruwubusa

Barekuwe Ariko Ntibemerewe Kurenga Kigali
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:42 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG