Uko wahagera

Rwanda: Abo kwa Rwigara Batangiye Kuburana Urubanza mu Mizi


Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Mukangemanyi
Diane Rwigara n'umubyeyi we Adeline Mukangemanyi

Kuri uyu wa Kabiri urubanza rw'abagize umuryango wa nyakwigendera Asinapol Rwigara rwatangiye kuburanishwa mu mizi.

Abaregwa, Diane Shima Rwigara umunyapolitiki utavuga rumwe n'ubutegetsi buriho na nyina Adeline Mukangemanyi Rwigara babwiye umucamanza mu rukiko rukuru ko batemera ibyaha ubushinjacyaha bubarega.

Ubushinjacyaha burabarega ibyaha byo gukwirakwiza impuha zigamije guteza imvururu muri rubanda. Byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki. Iburanisha ry’uru rubanza mu mizi ryabanjirijwe n’impaka ndende hagati y'ababuranyi bombi.

Ni impaka zari zishingiye ku kuba umucamanza yatandukanya cyangwa akaburanishiriza hamwe urubanza ruregwamo abavandimwe bane b’abo kwa Rwigara baba mu mahanga ndetse na ba nyirubwite bari muri gereza mu Rwanda.

Pierre Celestin Buhuru yabwiye umucamanza ko asanga uwo yunganira, Diane Rwigara, ntaho ahuriye n’abavandimwe be barimo nyinawabo Mugenzi Tabitha Gwiza uba muri Canada. Asobanura ko ibiganiro babigiranaga na Adeline Rwigara aho kuba umukobwa we bafunganwe.

Buhuru yasabye kubatumiza byemewe n’amategeko kuko kubaburanisha badahari ngo bisobanure bishobora kuzagira ingaruka ku wo yunganira. Ubushinjacyaha bwo bugasaba ko urubanza rwaburanishirizwa hamwe.

Nyuma y’izo mpaka ndende umucamanza yiherereye maze avuga ko inzitizi z’uwunganira Diane Rwigara zidafite ishingiro, ategeka ko urubanza rutangira kuburanishwa mu mizi.

Ibibazo byo mu muryango w’uwahoze ari umunyamari ukomeye Assinapol Rwigara n’ubutegetsi byatangiye gusakuza cyane kuva mu ntangiriro za 2015 akimara gupfa. Ni urupfu na n’ubu rutavugwaho rumwe. Umuryango urwegeka ku butegetsi mu gihe bwo buvuga ko yazize impanuka.

Hatagize igihinduka iburanisha ritaha ryazakomeza ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka abaregwa bakiregura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG