Uko wahagera

Rwanda: Abo kwa Rwigara Barasaba Kurekurwa


Diane Shima Rwigara, a prominent critic of Rwanda's president Paul Kagame, is escorted by police officers into a courtroom in Kigali, Rwanda, Oct. 11, 2017.
Diane Shima Rwigara, a prominent critic of Rwanda's president Paul Kagame, is escorted by police officers into a courtroom in Kigali, Rwanda, Oct. 11, 2017.

Urukiko rukuru mu Rwanda rwumvise ubujurire bw'abagize umuryango wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara ku byaha byo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda. Baraburana ku ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo. Ubushinjacyaha burasaba ko bakomeza gufungwa by'agateganyo kuko ngo bashobora kubangamira iperereza. Abaregwa bo barasaba kurekurwa ry'agateganyo kuko basanga ari abere

Abaregwa bombi bageze ku rukiko bari mu makanzu baremare y’iroza aranga abagororwa bari mu mapingu. Adeline Rwigara yagaragaye na Bibiliya n’igitabo cy’indirimbo mu rukiko. Iburanisha ryatangiranye n’impaka ndende ku baburanyi bombi.

Ku isonga Adeline rwigara wagaragagara ku masura nk’umuntu unaniwe yabwiye umucamanza ko afite intege nke zitamwemerera kuburana kubera uburwayi.Yabwiye umucamanza ko muganga yamuhaye imiti ikomeye kubera uburwayi avuga ko bukomoka ku iyicarubozo yakorewe muri polisi na CID uyu mwaka hagati ya 28-29/08 kuko yemeza ko we n’abana be bamaze igihe batarya bataryama bihagije atanavuzwa bimuviramo kurwara igifu.

Yabwiye urukiko ko muganga yamutegetse kwifubika kandi ko fulari y’iroza yagombye kuba yifubika abamucunga bamutegeka kutayisohokana mu modoka ya gereza.Asaba ko iburanisha ryafata undi munsi

Umunyamategeko umwunganira Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko uregwa yagiye kwa muganga mu minsi itandukanye kandi ko bigaragara ko arwaye, Yavuze ko uwo yunganira atemerewe kugera kuri dosiye ya muganga kuko ngo ajya kwivuza dosiye zigatwarwa n’abandi bantu kandi ko adashobora kuganira na muganga mu bwisanzure ku burwayi bwe.Yasabye urukiko gutegeka ko uregwa yagera kuri dosiye ya muganga kandi bakajya babonana yisanzuye.

Izindi mpaka zavutse zashingiye ku myanzuro y’ubushinjacyaha isubiza iy’abaregwa ku mpamvu zabateye kujurira icyemezo kibafunga by’agateganyo.

Me Gashabana na Me Buhuru bavuga ko bashyize imyazuro muri system ibahuza n’urukiko n’ubushinjacyaha bategereza iy’ubushinjacyaha baraheba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko imyanzuro yabwo bwayinjije muri system kandi ko n’urukiko rwayibonye ntibwumve impamvu abanyamategeko batayibonye. Bwavuze ko ibivugwa n’urundi ruhande nta shingiro bifite.

Ku burwayi bwa Adeline Rwigara, ubushinjacyaha bwavuze ko bwagombye kuba buherekezwa n’icyangombwa cya muganga ubifitiye ububasha na bwo buvuga ko nta shingiro.

Nyuma yo kwiherera rusuzuma inzitizi zazamuwe n’abaregwa urukiko rwazanze ruvuga ko nta shingiro zifite ruhita runategeka ko urubanza rukomeza. Uruhande ruregwa rwafashe umwanya munini.

Me Gatera Gashabana yabwiye urukiko ko hari impamvu asanga umucamanza wa mbere yirengagije mu gufata umwanzuro wo gufunga by’agateganyo uwo yunganira mu mategeko.Yatangiye amwikoma ko yakoresjeje nabi ingingo z’amategeko mu gufata icyemezo gifunga abaregwa. Uyu munyamategeko yavuze ko umucamanza yaburanishije urubanza yirengagije ko ari urukiko rutabifitiye ububasha. Akavuga ko abaregwa bafatiwe I Remera bagombaga kuburanishwa n’urukiko ruri hafi rwa Kakcyiru aho kuba urwa Nyarugenge.

Me Gashabana yabwiye urukiko ko ibiganiro byo kuri telephone uregwa ashinjwa ko bigize ibyaha byafashwe binumvirizwa mu buryo buhabanye n’amategeko kandi ko mu kujya gusaka kwa Rwigara byabaye kuvogera urugo rwe bihabanye n’amategeko.Kandi ko habayeho igenzura ku byaha bidafite aho bihurira n’umutekano w’igihugu. Aravuga ko ibiganiro Adeline Rwigara yahananahaga ku matelephone n’abavandimwe n’inshuti bitagize icyaha kuko abo si rubanda.

Yasoje asaba urukiko kurekura by’agateganyo uregwa kuko asanga atasibanganya ibimenyetso. Aravuga ko ibimushinja byose kugeza ku mpapuro z’inzira byafatiriwe kandi ko atatoroka ubutabera.

Adeline Rwigara yafashe ijambo maze arambika ikiganza kuri bibiliya. Ati “mu buzima bwanjye mfashe kuri bibiliya yera sinzi uko imiti isa, narwariye kuri CID twakorewe Torture kuri 28-29/08, twaravuze bihagije ariko byagaragaye ko nta gaciro, icyo gihe nta n’uwaryamaga amasaha abiri aho kugira ngo bumve ko ngomba kuvuzwa narongeye ndafungwa.

Yakomeje ati ibyo ndegwa bitigeze bihabwa agaciro bishingiye ku itariki 04/02/2015 banyiciye umugabo baramuhorahoza mbura gitabara bukeye bansenyeraho inzu. Ibyo banshinja ni ibyo navuganye n’umuvandimwe n’inshuti magara duhuje ibibazo, ni ibintu mvuga nahagazeho sinacecekeshwa ku mugabo wanjye ntabwo bishoboka mbifitiye ibimenyetso kugeza n’uyu munsi nkiri mu karengane k’indengakamere. Mu bubasha mufite muzabisuzume mukore igikwiye.Ibyo navuze byari nko gukora ikiriyo nagikoreraga aho nari ndi.

Me Buhuru na we yavuze ko urukiko rwanzura ko Diane Rwigara akomeza gufungwa by’agateganyo rwirengagije ko rutari rubifitiye ububasha. Yisunze ingingo z’amategeko yasabye ko urukiko rwazasuzuma ubujurire bwabo maze rukazamurekura.

Diane Rwigara yabwiye umucamanza ko kuva yafata icyemezo cyo gushaka kwiyamamariza gutegeka u Rwanda yatangiye guhura n’ibibazo, abamushyigikiye bagatotezwa ngo baze kumushinja ibyaha yita ibinyoma byahimbwe n’ubutegetsi. Ati “ Abo sinabarenganya kuko bakizaga ubuzima bwabo”. Yavuze ko yabimenyesheje komisiyo y’amatora na police ntibagira icyo babikoraho.

Umucamanza yamubajije icyo avuga ku cyemezo cy’umucamanza wa mbere. Ati “ Nticyanshimishije ariko nticyanantangaje. Ushatse kuvuga ukuri arakuzira, icyo nzira nuko nashatse kwiyamamaza barashaka kuncecekesha. Urubanza nta kindi rugamije uretse kunkura kuri scene politiki. Yumvikanye avuga ko adashobora kurenganya komisiyo y’amatora n’igipolisi ku byaha akuriukiranyweho kuko ngo na bo si bo ahubwo ni ukubera icyo yita igitutu cya FPR.

Ubushinjacyaha bwamwibukije ko butabereyeho guhimba ibinyoma nk’uko abivuga ko ari yo mpamvu butamufata nk’umunyacyaha ko ari umwere igihe cyose inkiko zitaraca urubanza maze bumusaba ubwubahane mu myiregurire.

Bwavuze ko mu mihango yose yakozwe haba kujya gusaka kwa Rwigara no gufatira ibikoresho birimo amatelefone yanakuweho amajwi agize ibyaha baregwa n’ibindi byubahirije amategeko. Ubushinjacyaha bwavuze ko abunganira abaregwa batagaragaza niba hari icyo byabahungabanyijeho mu kujya kubaregera mu rukiko rwisumbuye I Nyarugenge aho kuba Kacyiru.

Ubushinjacyaha buravuga ko ibikubiye mu majwi abaregwa bagiye bahanahana kuri telephone ndetse n’ibiganiro Diane Rwigara yahaga itangazamakuru bigize ibyaha. Buravuga ko bigamije gukangurira rubanda kwanga ubutegetsi. Buravuga ko n’iyo byabwirwa abantu 10 mu bihe bitandukanye ku matelephone na byo bigize icyaha.

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bwana Faustin Nkusi na mugenzi we Faustin Mukunzi banzuye basaba urukiko kuzashimangira icyemezo cy’umucamanza wa mbere abaregwa bagakomeza gufungwa by’agateganyo kuko bashobora kubangamira iperereza.

Adeline Rwigara yasubiranye ijambo asoza mu magambo na yo akomeye. Yavuze ko nyuma ya genoside yakorewe abatutsi akomeje gukorerwa iyicarubozo. Ati ndaregwa ko navuze ko abacikacumu bicwa, none se umugabo wanjye ntiyari umucikacumu ntiyishwe mpahagaze ndi n’umwana wanjye Anne, nta bandi bicwa se n’ababura umunsi ku wundi. Ubwanjye numva ari uburenganzira bwanjye kuvugana n’abavandimwe banjye mbabwira abanjye bicwa urusorongo, umugabo wanjye nahagazeho bamwica Ati rya tekinika ryabo, Mercedes Benz yarimo barayigonga bamwicisha amafuni, umugabo wanjye waruhiye iki gihugun tawamurushije kukirwanira akicwa urubozo nta mpamvu n’imwe twagira ngo turabaza tugahembwa gusenyerwa. Sinaceceka ngizwe umupfakazi mu gihugu cyitwa ngo turi mu mahoro.

Ati “Ndabaza nyuma ya 94 ubwicanyi buremewe?”. Bagashaka ngo mwibagirwe ngo ubutegetsi bukunde bwishime, ubwo butegetsi butampaye amahoro ndaceceka ngo bimarire iki?” Ni imvugo yakunze gutera bamwe mu rukiko kwiyunamira abandi biyumvira ari na ko baruhutsa imitima.

Yavuze ko imvugo ko abatutsi b’abagogwe n’abavuye I Burundi ari babi bigize icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri bitari muri rusange ;ko ariko yatengushywe n’uko bamwe mu bishe umugabo we bari muri abo.

Diane Rwigara na we yahawe ijambo risoza maze akomeza gushimangira ko ibyaha aregwa bishingiye kuri politiki Mu mvugo yateye abakurikiraga urubanza hafi ya bose guturikira icyarimwe bagaseka uyu munyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yabwiye umucamanza ati” Mufite ububasha mwandekura ariko mvugishije ukuri ubwo bubasha ntabwo mufite. Urubanza rwanjye ni politiki kandi politiki ni yo iyobora ubutabera. Mubishoboye mwandenganura ariko mutanabishoboye sinzabarenganya.

Yumvikanye abwira umucamanza ko amategeko atumye bafungwa yanatumye ibyabo bifatirwa aturuka hejuru mu biro by’umukuru w’igihugu.

Diane Rwigara araregwa icyaha cyo gukora no gukoresha impapuro mpimbano gikomoka ku mikono yakusanyaga ashaka kwiyamamariza gutegeka u Rwanda. Araregwa n’icyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri Rubanda ahuriraho na nyina umubyara Adeline Rwigara. Nyina umubyara na we yihariye icy’ivangura no gukurura amacakubiri..

Ibyaha byose barabihakana bakavuga ko bishingiye kuri politiki.

Icyemezo ku kurekura cyangwa gukomeza gufunga abaregwa by’agateganyo kizamenyekana ku itariki ya 21/11 sa cyenda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG