Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’iterabwoba kuri uyu wa mbere rwakatiye Paul Rusesabagina imyaka 25 y'igifungo.
Urubanza rwe rusomwe Paul Rusesabagaina yararwikuyemo ashinja ubutabera kubogama. Rusesabagina na bagenzi be baregwa ibyaha bikomoka ku bitero byagabwe n’umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi mu Rwanda.
Kuva muri 2016, umutwe wa FLN wagabye ibitero mu bice bitandukanye by’u Rwanda hicwa abasivili abandi barakomereka. Amahanga na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika byakunze gusaba irekurwa rye ariko ntacyo byatanze. Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa burundu.
Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Assumpta Kaboyi, ukorera Kigali mu Rwanda ni we wakurikiranye isomwa ry'urubanza.
Umuryango wa Paul Rusesbagina wakiriye ute icyo gihano. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika, Tim Harris Ishimwe, yabibajije umuhungu we Roger Rusesabagina.
Facebook Forum