Uko wahagera

Urubanza rwa Rusesabagina n'Abo Bareganwa Rwakomeje Adahari


Mu Rwanda, urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka rwakomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD, Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w'inyeshyamba wa FLN, n’abandi barwanyi 18.

Rusesabagina wamaze gutangaza ko atazongera kwitaba urukiko n’ubu ntiyagaragaye mu cyumba cy’iburanisha. Umucamanza yahawe ubutumwa bwanditswe n’umuyobozi wa gereza ya Mageragere buvuga ko Rusesabagina yanze gusinya ku rupapuro rwamutumizaga kuza kuburana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko burega Paul Rusesabagina ibyaha 9 birimo kurema umutwe w’ingabo, kuba mu mutwe w’iterabwoba no kuwutera inkunga. Aregwa kandi ubwicanyi ndetse n’ubujura bwitwaje intwaro.

Ibi byaha Paul Rusesabagina bishinjwa bishingiye ahanini ku byakozwe n’abarwanyi b’umutwe wa FLN aregwa kuba umwe mu bawushinze.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari ibitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda mu mpera z’umwaka wa 2018 bigahitana abaturage bikangiza n’ibyabo. Bwavuze ko ibikorwa bya MRCD/FLN birimo n’ibitero byagabwe mu bice bitandukanye ndetse bikagirirwa ku baturage byerekana ko hari hagambiriwe guca igikuba mu baturage no guhatira FPR kwemera imishyikirano.

Ubushinjacyaha bwagaragaje bimwe mu bimenyetso byerekana uruhare rwa Rusesabagina mu ishingwa rya MRCD n’ishyirwaho ry’ingabo za FLN harimo video iri kuri YouTube buvuga ko Rusesabagina yiyemerera ubwe ibitero byishe abantu ku butaka bw’u Rwanda, avuga uko byagenze.

Ubushinjacyaha bwakomeje kuvuga ko mu nyandiko mvugo ya Rusesabagina yo ku wa 31 z’ukwezi kwa 8/2020, Rusesabagina Paul yemeye ko yakoze ubuvugizi bwo gutera inkunga MRCD/FLN.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko uburyo MRCD/FLN yashinzwe, uruhare Rusesabagina yabigize mo n’ibikorwa bye yemeza ko bishimangira nta gushidikanya ko yabaye muri uwo mutwe bwita uw’iterabwoba.

Mu gihe cy’amasaha menshi ubushinjacyaha bwatinze cyane ku nkunga yo mu rwego rw’imari bivugwa ko uregwa yahaye umutwe wa gisirikare wa FLN wari ushingiye ku mpuzamashyaka ya MRCD yari abereye umuyobozi.

Mu bihe bitandukanye ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina yohereje ubwe amafaranga agenewe abayobozi b’umutwe wa FLN, ayatanzwe n’umunyakigega we Eric Munyemana ndetse byavuzwe ko hari n’ubwo yoherezaga amafaranga ayanyujije ku mugore we.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rusesabagina ari mu Bugenzacyaha yavuze ko yatanze ibihumbi 20 by’amayero yo gushyigikira FLN.

Yavuze ko hari hamaze gukusanywa ibihumbi 300 by’amadolari, ariko akaba atazi umubare w’ayohererezwaga FLN kuko yose ntiyanyuraga mu bashinzwe imari cyangwa muri perezidansi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Rusesabagina Paul yavuze ko amafaranga yamaraga gukusanywa yahabwa Munyemana Eric wari umubitsi akaba ariwe ugena uko akoreshwa. Ubushinjacyaha bwavuze ko ukwiregura kwa Rusesabagina kwerekana ko yateraga inkunga umutwe w’ingabo utemewe wa FLN. Bwagaragaje ko hari inyandiko yerekana ko umugore wa Rusesabagina yoherereje amayero 1000 umuntu wo mu Birwa bya Comores, agahabwa Nsabimana Callixte ‘Sankara’ nkuko byanemewe na Rusesabagina.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubwo Sankara yabazwaga kuri ayo mafaranga yasobanuye ko amafaranga yahawe ari ayo yari yasabye nka tike kuko yashakaga kuva muri Comores ashaka kujya muri Afurika y’Epfo kuko yari afite impungenge z’ubuzima bwe.

Ubushinjacyaha bwavuze ko iki gikorwa ari icyo gutera inkunga imitwe y’iterabwoba, ariko bikanyuzwa ku bandi bantu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko mu byo babajije Nsabimana Callixte ‘Sankara’ ubwo yabazwaga mu kwezi kwa 8 umwaka ushize, yavuze ko Rusesabagina yahaye amabwiriza Munyemana Eric ngo yoherereze amadolari ibihumbi 15 umucuruzi Issa uri i Bujumbura, yagombaga kugurwa ibikoresho by’intambara.

Yanasobanuye ko hari amadolari ibihumbi 6000 yatanzwe na Rusesabagina agahabwa Gen Irategeka ndetse ni yo yakoreshejwe ubwo Nsengimana Herman n’abandi basore 30 berekezaga mu mashyamba ya Congo.

Uyu Nsengimana Herman nawe yavuzweho n’ubushinjacyaha, butangaza ko bumurega ibyaha bibiri birimo kurema umutwe w’ingabo utemewe cyangwa kuwujyamo no kuba mu mutwe w’iterabwoba. Nsengimana Herman wari usigaye ariwe muvugizi wa FLN nyuma yifatwa rya Nsabimana Callixte Sankara, anashinjwa kuba yarinjije abantu mu mutwe w’ingabo za FLN.

Ubushinjacyaha bwavuze ko inshingano z’ubuvugizi zikomeye mu iterabwoba kuko amagambo avuga aha imbaraga abarwanyi ndetse agaca igikuba mu baturage.

Umushinjacyaha yanavuze ko mu bindi bimenyetso bishingirwaho ari ibiganiro byanyuze ku maradiyo Mpuzamahanga ndetse n’amaradiyo akorera kuri murandasi.

Ubushinjacyaha buvuga ko Mu ibazwa rye, Nsengimana yumvishijwe ayo majwi ndetse yemeye ko ari aye kandi ari we wabitanze muri icyo gihe yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Urukiko rurakomeza kuri uyu wa kane, ubushinjacyaha bukomeza gutanga ibisobanura kubyaha burega Rusesabagina.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG