Uko wahagera

Urubanza rwa Paul Rusesabagina Rwakomeje Adahari


Mu Rwanda urugereko rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka rwemeje ko urubanza rwa bwana Paul Rusesabagina rukomeza nubwo atari yitabye urukiko.

Ubwo urubanza rwasubukurwaga kuri uyu wa gatatu, urukiko rwahereye ku ibaruwa yanditswe n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyarugenge aho Rusesabagina afungiye. Iyi baruwa yavugaga ko Rusesabagina yagejejweho urwandiko rumutumira mu iburanisha ryo kuri uyu wa gatatu, ariko akavuga ko atitabira urubanza ndetse ko nandi maburanisha akurikira atazayitabira. Urukiko rwaje kwanzura ko urubanza rwakomeza Rusesabagina adahari.

Umucamanza yavuze ko igihe Rusesabagina yazifuza kuza mu rubanza mu gihe rwaba rutarapfundikirwa yakwitabira iburanisha.

Nyuma y’uwo mwanzuro, urukiko rwakomeje urubanza rwa Rusesabagina humvwa umutangabuhamya w’ubushinjacyaha, Umunyamerika Michelle Martin, umwalimu muri Kaminuza ya California.

Uyu mutangabuhamya yashinje Rusesabagina n’umuryango wamwitiriwe kuba umunyapolitiki wifuzaga guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda aho kuba uharanira ibikorwa by’ubugiraneza nk’uko bamwe bamubona.

Yavuze ko yabaye umukorerabushake mu muryango witiriwe Rusesabagina uzwi nka Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation.

Kuba muri uyu muryango ngo byatumye ashobora kubona neza ko ibikorwa bya Rusesabagina bigamije izindi nyungu zitari ubufasha nk’uko we yabivugaga.

Mu gihe kigera ku masaha atatu, Michelle Martin, umwanditsi w’impuguke yavuze ko yamenyanye na Rusesabagina guhera mu mwaka wa 2010. Uyu mutangabuhamya yavuze ko menshi ku makuru yabonye kuri Rusesabagina afite aho ahuriye n’akazi akora ko kuba umwarimu ndetse n’umushakashatsi.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yakurikiranye ikiganiro cya Paul Rusesabagina mu bikorwa yarimo nabo bari bafatanije mu mugambi wo gushaka gufasha umunyapolitiki witwa Bernard Ntaganda watangije ishyaka Imberakuri ritavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda.

Rusesabagina ngo yari mu mugambi wo gufasha bwana Ntaganda mu matora y’umukuru w’igihugu, ahatanye na Paul Kagame.

Madamu Martin yagaragaje ko abo banyapolitike bari barumvikanye ko Ntaganda natsinda amatora, Rusesabagina azaba Perezida.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko yatangiye kugira impungenge ku mikorere ya Rusesabagina kuva mu 2009 kugera mu kwezi kwa cumi 2010, ubwo yari antangiye kwemera ko hari ukuntu abantu bagoreka ibijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yagize ati "Ibyo byanteye guhangayika kuko nabonaga byarabaye ibintu bya politiki, n’ingengabitekerezo ya Hutu Power igamije guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi."

Yakomeje avuga ko Hotel Rwanda Rusesabagina Foundation yavugaga ko yiyemeje gufasha imfubyi n’abapfakazi kugira ubuzima bwiza ariko nta bikorwa bifasha abo bantu wari ufite. Ati “Rusesabagina yari arajwe ishinga no kuvana Perezida Kagame ku butegetsi.’’

Madamu Martin yavuze ko uwo muryango witiriwe Rusesabagina wanagiraga uruhare mu kotsa igitutu amahanga ndetse yanafashije mu gutanga amakuru yifashishijwe mu gukora raporo yiswe Mapping Report igaragaza uruhare rw'u Rwanda mu bwicanyi bwakorewe muri Kongo.

Kugeza ubwo twateguraga iyi nkuru uyu mutangabuhamya yari amaze gusaba urukiko kuba aruhutseho gato, nyuma y’amasaha asaga atatu avuga uko yamenye Rusesabagina nuko yatahuye umugambi we wo gukuraho ubutegetsi mu Rwanda aho gufasha abapfakazi n’imfubyi nkuko byagaragaraga mu mushinga we.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG