Uko wahagera

Nsabimana Callixte Sankara Arasaba Urukiko Guca Inkoni Izamba


Major Sankara Nsabimana
Major Sankara Nsabimana

Mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Callitxe Sankara n'abo bari kumwe, urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Rwanda, kuri uyu wa gatatu rwahaye umwanya abaregwa kugira ngo bagire icyo bavuga ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha ndetse n’indishyi zasabwe n’abagizweho ingaruka n’ibitero by'umutwe wa FLN urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Mu bari ku isonga harimo Nsabimana Callixte, ubushinjacyaha bwasabiye gufungwa burundu. Asobanura ku byavuzwe n’ubushinjacyaha ko yemeye ibyaha aregwa ariko hakaba bimwe na bimwe atemera birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe n’icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki, bwana Nsabimana yabwiye urukiko ko atemera icyaha cyo gushinga umutwe w’ingabo wa FLN.

Yifashishije ikiganiro Liyetona Jenerali Hamada Habimana yagiranye na shene ya YouTube ya Radio Ubwiyunge ya CNRD, aho agaragaza ko mbere FLN yahoze ari umutwe wa CNRD, avuga ko umutwe w’abarwanyi wa FLN utashinzwe na MRC, kuko washinzwe MRCD y'umunyapolitike Paul Rusesabagina itaravuka.

Yakomeje asobanurira urukiko ko yinjiye muri FLN, ariko ko atigeze agira uruhare rwo kuyishinga kuko yari isanzwe iriho.

Nsabimana yagarutse cyane ku cyo yise guhindura inyito z’icyaha aregwa n’ubushinjacyaha birimo n'icyaha cy'ubwicanyi.

Aha yavuze ko ubwicanyi aregwa bwakozwe n’abasirikare ba FLN, yemera uruhare rwe nk’umufatanyacyaha kuko yari umuvugizi wa FLN, ndetse akaba na visi perezida wa MRCD.

Yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha bwamufashe nka gatozi kuri iki cyaha kandi we atarigeze agira umuturage yica.

Uwunganira Sankara Me Moise Nkundabarashi yasobanuye ko umuntu atahanirwa icyaha cyabereye aho atari ari mu gihe cyabaga.

Yasobanuye ko ubwicanyi bwakorewe muri Nyaruguru bwabaye uwo yunganira ari mu gihugu cy'ikirwa cya Komore nk'uko byavuzwe n’ubushinjacyaha ko ari ho bwamukuye.

Ku kibazo cy’indishyi zasabwe zibarirwa muri miliyari ebyiri, uwunganira Nsabimana yabwiye urukiko ko hari ibirego byatanzwe n’abaregera indishyi bimwe bidakwiye kwakirwa, kuko ba nyirabyo batatanze amagarama.

Umunyamategeko Nkundabarashi yavuze ko ibyasobanuwe n’ababunganira ko ari abakene batabona amafaranga, ko byagombaga gutangirwa ibimenyetso.

Uyu mwunganizi wa Nsabimana, yongeyeho ko ibyo abaregera indishyi basaba, batabashije kubitangira ibimenyetso usibye kugaragaza urutonde rw’ibyo babuze. Akumvikanisha ko bagombaga kugaragariza urukiko ibimenyetso byerekana ko ibyo babuze byari ibyabo koko.

Nsabimana Callixte yabwiye urukiko ko asoza yongera gusaba imbabazi Abanyarwanda, abagizweho ingaruka n’ibitero binyuranye bya FLN ndetse n’umukuru w’igihugu.

Yabwiye urukiko ko ubuzima bwe buri mu biganza byarwo, asaba guzaca inkoni izamba ubwo bazaba bamukatira.

Undi wagize icyo avuga ku bihano yasabiwe n'ubushinjacyaha, ni Herman Nsengimana, wasabiwe gufungwa imyaka 20. Yasabye urukiko kutemera ubusabe bw'ubushinjacyaha.

Urubanza rurakomeza kuri uyu wa kane, abaregwa bandi bakomeza gutanga ibisobanura ku bihano basabiwe n’ubushinjacyaha.

Nsabimana Callixte Yasabye Urukiko Kuzamucira Inkoni Izamba
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:11 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG