Uko wahagera

Papa Fransisko Yemeza ko Abapadiri Bafata Ababikira ku ngufu


Umushumba wa kiliziya gatulika y’isi yose, Papa Fransisko, bwa mbere na mbere yemeje ku mugaragaro ko hari abapadiri n’abepiskopi bafata ababikira ku ngufu. Yabitangarije abanyamakuru mu ndege akubutse mu ruzinduko rwa mbere mu mateka muri Emira ziyunze z’Abarabu. Yavuze ko kiliziya yagerageje gukemura iki kibazo ariko ko kitararangira.

Papa Fransisko yasubizaga ikibazo nyuma y’inkuru yagiye ahagaragara muri iki cyumweru mu kinyamakuru cy’i Vatikani “Women Church World” kibanda ku bibazo by’abagore. Cyanditse ko bamwe mu babikira bafatwa ku ngufu basama inda, bagahatirwa guzikuramo.

Naho mu kwezi kwa 11 gushize, ishyirahamwe mpuzamahanga ry’ababikira ba kiliziya gatulika ryamaganye icyo ryita “umuco w’ibanga no guhishira” wababujije gushyira ku karubanda ibibazo byo gufatwa ku ngufu.

Mu kiganiro cye n’abanyamakuru, Papa Fransisko yanavuze ko ikibazo kiremereye kugera aho ababikira bamwe bagizwe “abucaka b’igitsina” na bamwe mu bayobozi ba kiliziya gatulika. Yasobanuye ko bamwe na bamwe mu bakekwaho ibyo byaha bahagaritswe ku milimo yabo.

Kuri Lucetta Scaraffia, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru “Women Church World,” kuba Papa Fransisko atangaje ibi bintu bwa mbere ni “igikorwa gikomeye cyane.”

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG