Uko wahagera

Kizito Mihigo Yahawe Igihembo Yizezwa Ubutabera


Kizito Mihigo itariki ya 15/9/2019 aja gushimira Imana muri Paroisse ya Mutete i Vyumba. Ico gihe yari akwije umwaka avuye muri gereza. Kuri ino foto, Kizito yitegura kwakira akaganuke yahawe na Paruwasi ya Mutete imushimira
Kizito Mihigo itariki ya 15/9/2019 aja gushimira Imana muri Paroisse ya Mutete i Vyumba. Ico gihe yari akwije umwaka avuye muri gereza. Kuri ino foto, Kizito yitegura kwakira akaganuke yahawe na Paruwasi ya Mutete imushimira

Ishyirahamwe ryita ku burenganzira bwa muntu "Human Rights Foundatiton" kuri uyu mugoroba w'uwa gatanu ryashyikirije igihembo kitiriwe Vaclav Havel, batatu bakegukanye uyu mwaka. Barimo umuhanzi w’umunyarwanda nyakwigendera Kizito Mihigo.

Garry Kasparov, Prezida w’Ishyirahamwe Human Rights Foundation, ni we wamuritse igihembo cyahawe Nyakwingedera Kizito Mihigo. Ni umuhango wabaye ku buryo bw’iya kure kubera kwirinda icyorezo cya Covi-19.

Kizito Mihigo niwe batangiriyeho batanga icyo gihembo cyitiriwe Vaclav Havel kikaba gihabwa impirimbanyi ziharanira impinduka zikoreshje ubuhanzi n’ubugeni.

Mu ijambo rye Garry Kasparov, yagarutse ku buzima bwa Kizito Mihigo, wabyirukanye urukundo akaza kugirwa imfubyi na jenoside yakorewe Abatutsi ariko icyo kigeragezo kikaba cyaramuhaye imbaraga zatumye ahinduka intumwa y’amahoro n’ubwiyunge mu Rwanda.

Garry Kasparov yavuze kandi ko ari bwo bwa mbere iki gihembo gihawe umuntu witabye Imana, akaba yibukije ko Kizito Mihigo yatangiye kugira ibibazo byamuviriyemo gupfa amaze guhimba indirimbo yise Igisobanuro cy’urupfu.

Igihembo yahawe kigizwe n’ishusho ry’umuringa yerekana impirimbanyi ya demokarasi, yibutsa ibyabereye ku mbuga ya Tiananmen mu Bushinwa muri 1989, igihe abanyeshuli bigaragambyaga Leta ikabanyanyagiza ikoresheje ingufu za gisirikare.

Iryo shusho rero riherekezwa n’ibihumbi 38.000 by’amadolari. Byose bizashyikirizwa umuryango wa Kizito Mihingo inzira zongerye kugendwa, nyuma y’icyorezo.

"Ntabwo ibintu bizakomeza uko byari bisanzwe igihe cyose Kizito Mihigo atarabona ubutabera”
please wait

No media source currently available

0:00 0:04:00 0:00

Mu gusoza Garry Kasparov yatanze ubutumwa ati: "ntabwo ibintu bizakomeza uko byari bisanzwe igihe cyose Kizito Mihigo atarabona ubutabera”. Yasabye ko kakinwa imwe mu indirimbo za Kizito, yimakaza amahoro n’ubwiyumwe: Amahoro y’Imana.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG