Uko wahagera

Impirimbanyi Zongeye Gusaba Iperereza Ryigenga ku Rupfu rwa Kizito


Kizito Mihigo
Kizito Mihigo

Impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu zongeye gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga ku rupfu rw’umuririmbyi wamamaye mu Rwanda Kizito Mihigo.

Ni mu kiganiro zaremesheje i Washington DC muri Reta zunze ubumwe z’Amerika kuri uyu wa gatatu. Izo mpirimbanyi ariko zanagaragaje n’impungenge zitewe n’uko iryo perereza ryigenga ritabaho kuko u Rwanda ngo rutinya ko hari ibyajya kumugaragaro kandi rutabishaka.

Icyo kiganiro bagikoze amasaha make ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwemeje ko uwo muhanzi yapfuye azize kwiyahura kandi ko nta rindi perereza rikenewe.

Iki kiganiro cakurikiwe n'umunyamakuru Tim Ishimwe ariko yimenyereza umwuga hano kw'Ijwi ry'Amerika.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:10 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG