Uko wahagera

Rwanda: Kizito Mihigo Yakatiwe Igifungo cy'Imyaka 10


Kizito Mihigo na bagenzi be mu rukiko
Kizito Mihigo na bagenzi be mu rukiko

Urukiko rukuru mu Rwanda rwahanishije Umuhanzi w’icyamamare Kizito Mihigo igihano cyo gufungwa imyaka 10, nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gucura umugambi w’ubwicanyi no gushaka kwica umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru Cassien Ntamuhanga bareganwa yahanishijwe gufungwa imyaka 25. Undi bari kumwe muri uru rubanza, Jean Paul Dukuzumuremyi, wavuye ku rugerero, yahanishijwe gufungwa imyaka 30.

Umukobwa umwe rukumbi waregwagwa muri uru rubanza, Agnes Niyibizi, we yagizwe umwere ku byaha byose yaregwaga .

Umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Eric Bagiruwubusa yakurikiranye isomwa ry’uru rubanza, ari I Kigali mu Rwanda, ni we utugezaho inkuru y’imvaho.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:25 0:00

XS
SM
MD
LG