Uko wahagera

Rwanda: Umuhanzi Kizito Anyotewe Ubutabera bw'u Rwanda


Kizito Mihigo na bagenzi be mu rukiko
Kizito Mihigo na bagenzi be mu rukiko

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ni bwo umuhanzi w'icyamamare mu Rwanda Kizito Mihigo yitabye urukiko aburana ubujurire bwe ku byaha by'ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Kizito Mihigo yasabye umucamanza mu rukiko rw'ikirenga kumutandukanya na bagenzi be kugira ngo abonere ubutabera ku gihe. Umucamanza yanze ubusabe bw'uregwa avuga ko Kizito Mihigo yakoranye ibyaha na bagenzi be bityo ko urubanza rugomba kubera hamwe.

Kizito yagaragaye yunganiwe mu mategeko na Me Antoiette Mukamusoni mu gihe mugenzi we bareganwa Jean Paul Dukuzumuremyi we yagaragaye mu cyumba nta bwunganizi. Ni mu gihe umunyamakuru Cassien Ntamuhanga we yabuze mu rukiko. Byahise bikurura impaka ku baburanyi bombi.

Demob Dukuzumuremyi yasobanuriye urukiko ko impamvu atunganiwe ari uko atishoboye. Umucamanza yamubajije niba yaranditse asaba gushakirwa ubwunganizi. Yasubije ko kubera kumuzengurutsa mu magereza atandukanye hirya no hino bitamworoheye kwandika asaba ubwunganizi.

Umucamanza yavuze ko afite inyandiko y’urwego rw’igihugu rw’ifungwa n’abagororwa igaragaza ko umunyamakuru Ntamuhanga yatorotse gereza mu mpera za 2017.

Ahawe ijambo, Umuhanzi Kizito yatangiye asuhuza inteko iburanisha ati “ Mugire amahoro”. Ati Bimaze kuba nk’akamenyero ko muri uru rubanza hakunze kuvuka impamvu zo kudindiza urubanza zitanturutseho nagiye ngaragaza ko hagati yanjye n’abo tureganwa nta sano rinini dufitanye ku buryo umwe abuze bitabuza abandi kuburana.”

Asaba ko ubutabera bwatandukanya imanza zabo kuko ngo uretse isano ntoya yemera bafitanye naho ubundi mu magambo ye ati “ n’imiburanire yacu si imwe, naburanye nemera ibyaha bo bahakana.”

Ati “ Mu bushishozi bw’urukiko rw’ikirenga nizeye mwongere musuzume niba uwo muntu udahari yatubuza kuburana, kandi murebe degree urubanza rugezeho uyu munsi ko ntatandukana na bo. Icyemezo mufata ndacyakira ncyemere nta ngingimira.

Me Mukamusoni umwunganira yavuze ko bajuriye mu 2015 cyo kimwe n’abareganwa na Kizito Mihigo. Aravuga ko Ntamuhanga na Dukuzumuremyi batanga ubujurire ari bo bari babufitemo inyungu. Bityo ko kuba Dukuzumuremyi atagaragaza impamvu zifatika atabonye umwunganizi ibyo yabyirengera.

Mu mvugo ica amarenga yo kudahabwa ubutabera ku gihe ,yagize ati iyi tariki y’urubanza tumaze igihe twarayisabye tuyibonye tuyinyotewe. Ati pas d’interets pas d’actions. Ashaka gushimangira ko nta gaciro abaregwa bandi bahaye ubujurire bwabo.

Bwana Faustin Nkusi umuvugizi w’ubushinjacyaha unashinja abaregwa aravuga ko kugeza ubu ubutabera bw’u Rwanda butazi irengero ry’umunyamakuru Ntamuhanga.

Yisunze ingingo z’amategeko yasabye ko ikirego cy’ubujurire bwe cyasibwa igihano yahawe n’urukiko rukuru kigahama uko kiri kuko atitabye nta mpamvu igaragara.Yavuze ko Ntamuhanga yiyimye amahirwe yo kubona ubutabera.

Bwana Nkusi yavuze ko ari umurenganzira bwa Demob Dukuzumuremyi kubona ubwunganizi. Aravuga ko yitabye bwa mbere bityo ko nta gutinza urubanza kugaragara.

Ku cyo gutandukanya urubanza rw’abaregwa Kizito akaburana wenyine nk’uko anyotewe ubutabera, umushinjacyaha yavuze ko n’uregwa ubwe yemera ko hari isano afitanye na bagenzi be. Yavuze ko mu migendekere myiza y’urubanza bitaba byiza kuzitandukanya kuko asanga hari isano nini bafitanye ku mikorere y’ibyaha.

Umucamanza yafashe iminota 30 mu mwiherero aza yanzura ko ubujurire bwa Ntamuhanga bugomba gusibwa igihano kikaguma uko kiri. Yahaye kandi Dukuzumuremyi igihe gisatira ukwezi kuba yabonye umwunganira mu mategeko. Yanzuye ko urubanza rutagomba gutandukana kuko abaregwa bafitanye isano mu mikorere y’ibyaha.

Abaregwa bose batawe muri yombi mu kwa kane mu 2014. Bararegwa ibyaha byo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi bugamije kugirira nabi ubutegetsi buriho birimo guhitana Prezida wa Repubulika Paul Kagame no kwica abamwe mu bategetsi bakuru. Ni ibyaha umucamanza wa mbere yahamije umuhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga anavuga ko bagombye kuba bahanishwa ku gihano cy’igifungo cya burundu. Gusa umucamanza yahanishije Kizito Mihigo gufungwa imyaka icumi kuko ngo atananije ubutabera.

Umunyamakuru Ntamuhanga yahanishijwe imyaka 25 y’igifungo na ho Demob Dukuzumuremyi we ahanishwa imyaka 30 y’igifungo kuko ngo byari “Isubiracyaha”

Ku rwego rwa Mbere umuhanzi wamamaye mu bihangano bibumbatiye insanganyamatsiko z’ubumwe n’ubwiyunge n’izihimbaza Imana Kizito Mihigo yaburanye yemera ibyaha anabisabira imbabazi. Kizito yageze no ku rwego yirukana abanyamategeko be bavugaga ko amagambo yaba yaravuze atagize ibyaha. Uregwa agasanga izo mpaka zabo n’ubushinjacyaha zishingiye ku mategeko zitaramuhaga amahirwe yo kubona ubutabera.

Ku rundi ruhande umunayamakuru Cassien Ntamuhanga na mugenzi we Demob Dukuzumuremyi bo baburanye bemeza ko ibyaha baregwa ari ibicurano babyemejwe n’ingoyi bariho. Ku munsi wa nyuma bamukatira bwana Ntamuhanga watorotse ubutabera ku rukiko rukuru mbere yo kurizwa imodoka asubira gereza yabwiye itangazamakuru ati “Quelque Soit la longueur de la nuit, le soleil finira par apparaitre." Nta joro ridacya mu mvugo igenekereje ya Kinyarwanda.

Ibyaha baregwa bishingira ku biganiro Kizito yemeza ko bagiranaga na bamwe mu bagize ihuriro RNC ryashinzwe n’abahoze ari inkoramutima z’akadasohoka ku butegetsi buriho mu Rwanda n’ibindi bagiranaga n’abo muri FDLR ibarizwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Kuva Umuhanzi Kizito Mihigo yatabwa muri yombi icyitwa igihangano cye cyose cyahindutse nka kirazira mu bitangazamakuru by’imbere mu gihugu byabimburiwe n’ibitangazamakuru by’igihugu na mbere y’uko ahamywa ibyaha ku rwego rwa mbere.

Iburanisha ritaha riri ku itariki ya 11 z’ukwezi kwa Gatandatu uyu mwaka. Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa aratugezazho inkuru ku buryo burambuye.

please wait

No media source currently available

0:00 0:04:57 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG