Uko wahagera

Felisiyani Kabuga Yaraye Yitavye Urukiko ku Ncuro ya Mbere


 Felisiyani Kabuga
Felisiyani Kabuga

Umunyarwanda w’umucuruzi Kabuga Felisiyani ejo ku wa gatatu yaritavye ubwa mbere urwego rwasigariyeho urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyireweho u Rwanda, TPIR, rukorera I La Haaye mu Buholandi.

Felisiyani Kabuga ufite imyaka 85, yitabye urukiko bwa mbere yicaye mu ntebe yunganira abanyantege nke Kubera icyorezo cya Covid 19, yari yambaye agapfukamunwa kandi ari inyuma y’urukuta rw’ikirahure.

Umucamanza Iain Bonbomy yavuze ko ukwitaba urukiko kwa Kabuga kugamije kureba niba Kabuga azi neza ibyaha aregwa kandi akagira umwanya wo kuvuga ko abyemera, aramutse abishatse.

Umwunganira mu mategeko, umufaransa Emmanuel Altit yabwiye urukiko ko Kabuga Fekisiyani ananiwe. Umucamaza Ian Bonomy amubajije niba yemera ibyaha aregwa birimo jenoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu, Maitre Altiti yashubisje ko ahitamo kutagira icyo avuga ku byaha uwo yunganira aregwa kubera ko umugenzacyaha yavuze ko azabisubiramo bigatangazwa bitarenze tariki ya 15 z’ukwezi kwa mbere .

Prezida w’urukiko yavuze ko mu gihe gito azaba yatanze umwanzuro. Uwunganira Felisiyani Kabuga bamubajije icyo avuga ku cyemezo cy’umugenzacyaha cyo gusubiramo ibirego, Maitre Altit yasubije ko ntacyo yabivugaho atarabibona.

Yaboneyeho abwira perezida w’urukiko ko ubuzima bw’uwo yunganira bugomba gushyirwa imbere mu byemezo bifatwa. Yamubwiye kanda ko ushobora kuzasaba ibintu bibiri : Icya mbere ni ukuba yasaba ko hazuzumwa niba Felisiyani Kabuga ashobora cyagwa se adashobora kuburanishwa kubera intege nke, icya kabiri ni uko yasaba ko arekurwa by’agateganyo.

Felisiyani Kabuga yagejejwe i La Hayeku itariki ya 28 Ukwakira avanywe mu Bufaransa aho yari afungiye kuva yafatirwa hafi y’umurwa mukuru Parisi mu kwezi kwa gatanu. Umugenzangaya Serge Bramertz yavuze ko hashobora gushira amezi atandatu mbere yuko Felisiyani Kabuga atangira kuburanishwa, kubera ko hagomba gusubirwano ibirego no kwegeranya abatangabuhamya.

Biteganijwe ko azabunishirirwa Arusha n’urwego rwasigarishyeho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ariko abamwunganira mu mategeko bakomje gusaba ko yabunishiriwa, biramutse bibabye, i La Haye mu Buhollani. Inkuru irambuye turayibagezaho mu makuru yacu akurikira.

Muri 1997, Kabuga Felician yarezwe n’urukiko rwa TPIR ibyaha bya jenoside n’ibyibasira inyoko muntu. Yafatiwe mu Bufatansa hafi y’umurwa mukuru Parisi, mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG