Uko wahagera

Ubufaransa Bwemeje ko Kabuga Azaburanishwa n’Urukiko rwa ONU


Urukiko rw’Ubujurire mu Bufaransa rwafashe icyemezo cyo kwohereza Felisiyani Kabuga kuburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga rwa ONU.

Umucamaza yanzuye ko nta mbogamizi z’ubuzima zabuza Felisiyani Kabuga kuburanishwa n’urukiko rwatanze urupapuro rwo kumufata.

Umuyobozi w’umwe mu miryango y’abanyarwanda baba mu Bufransa, Angelique Ingabire, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko yishimiye icyo cyemezo.

Abunganira Felisiyani Kabuga bari bagaragaje ko ashaje, afite imyaka 87 kandi akaba anarwaye. Felisiyani Kabuga yavugaga ko urukiko mpuzamahanga rutarangwa no kutangira aho rubogamira.

Kabuga aracyafite ububasha kwo kujurira

Abamwunganira baravuga ko bazajurira, bakaba barimo bitegura kujya mu rukiko rusesa imanza. Ari abunganira Felisiyani Kabuga, kimwe n’umuryango we, babwiye Ijwi ry’Amerika ko ntacyo batangaza.

Ku ruhande rw’Urwego rwa ONU, rwasigariyeho urukiko mpuzamahanga mpamanyaha rwashyiriweho u Rwanda, nabo babwiye Ijwi ry’Amerika ko badashobora kugira icyo batangaza kubera kubaha inzego zo mu Bufaransa zigomba kurangiza imirimo yazo cyane cyane ko Kabuga Felisiyani afite ububasha bwo kujuririra kiriya cyemezo mu rukiko rusesa Imana.

Kabuga Felisiyani, yafashwe ku itaruki ya 16 z’ukwezi kwa gatatu. Yari amaze imyaka 26 ashakishwa kugirango abazwe ibyaha 7 akurikiranyweho birimo ibya genoside n’ibyaha byibasira inyoko muntu. Ibyo byaha byose arabihakana.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG