Uko wahagera

Kabuga Felisiyani Arahakana Ibyaha bya Jenoside Aregwa


Kabuga Felisiyani
Kabuga Felisiyani

Kabuga Felisiyani yongeye kwitaba urukiko uyu munsi kuwa Gatatu i Paris mu Bufaransa. Yahakanye ibyaha aregwa bya jenoside, avuga ko ari ibinyoma. Inteko y'abacamanza batatu yasomeye ibirego Kabuga imubaza niba abyumva neza kandi niba yemera ibyaga ashinjwa.

Yavuze ko atabyemera, yemeza ko "byose ari ibinyoma." Ati: "Nta Mututsi n'umwe nigeze nica. Ahubwo twarakoranaga." Aburana mu Kinyarwanda, urukiko rugakoresha abasemuzi.

Urukiko rurasuzuma niba Kabuga agomba kuzohererezwa urukiko mpuzamahanga i La Haye mu Buholandi cyangwa i Arusha muri Tanzaniya. Abavoka bamwunganira babwiye urukiko ko Kabuga atizeye ko uru rukiko mpuzamahanga rwamuha ubutabera bukwiye.

Bemeza ko rubogamye mu rwego rwa politiki. Kubera iyi mpamvu, basabye ko yazaburanishwa n'inkiko z'Ubufaransa, bongeraho ko anashaje kandi arwaye.

Umwe muri bo, Maitre Laurent Bayon, yabwiye abacamanza, ati: "Uru rukiko rurimo ruramubwira ko genda uburanishirizwe ahandi hatari hano. Rurashaka kumutanga rwirengangije imyaka n'uburwayi afite kandi bishobora kumugiraho ingaruka zikomeye."

Abavoka ba Kabuga basabye kandi urukiko kuba rumurekuye by'agateganyo nyine kubera ubusaza n'uburwayi. Basabye ko n'ibizame bya ADN yakorewe kugirango ubutabera bumenye ko ari we koko biteshwa agaciro kubera ko "atigeze abitangira uruhushya."

Kabuga Felisiyani yafatiwe aho yabaga ku mazina atari aye hafi y'i Paris, umurwa mukuru w'Ubufaransa ku italiki ya 16 y'uku kwezi kwa gatanu. Yari amaze imyaka 26 ashakishwa na TPIR, urukiko rwa ONU rwashyireweho u Rwanda.

Mu byaha aregwa harimo jenoside no gushishikariza rubanda gukora jenoside. By'umwihariko, ashinjwa kurema no guha intwaro Interahamwe, umutwe witwaraga gisilikali uregwa uruhare runini muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG