Uko wahagera

Abimukira b'Abanyafrika Barahangayikiye i Buraya


Abimukira bava ku mugabane wa Afurika bafite inzozi zo gushaka imirimo ku mugabane w’Uburayi bakomeje guhura n’inzitizi zikomeye. Iyo bageze i Burayi kugira ngo bahabwe ibyangombwa bibemerera gukora usanga bitinda cyane ugasanga bafatiranwa bagakoreshwa imirimo ivunanye cyane birenze ubushobozi bwabo.

Kuri ubu abimukira babarirwa mu bihumbi 55 buri mwaka nibo binjira ku mugabane w’Uburaya banyuze mu gihugu cya Espagne. Umujyi wa Barcelona ni umwe mu mijyi iza ku isonga mu kubyaza umusaruro aba bimukira. Abimukira bakoreshwa imirimo abenegihugu binubira gukora ariko itanga umusaruro uzamura ubukungu bw’igihugu, kandi bagahembwa amafaranga make cyane.

Abenegihugu batuye mu mujyi wa Barcelona ibi barabyishimiye cyane, ariko abimukira bo binubira uburyo bakoreshwa imirimo y’agahato ariko bagahembwa imishahara y’intica ntikize.

Gusa abenshi mu benegihugu batuye muri Barcelona bahangayikishijwe na bamwe mu bimukira bamara gufatisha ubuzima bagakomeza ibikorwa by’ubucuruzi, kuko usanga aribo aba bimukira baba bashaka gukorera cyane. Usanga bahamagarira abapolisi kubakoraho iperereza babashinja ubucuruzi bwa magendu.

Leta ya Espagne irashaka uburyo yakwirakwiza abimukira binjira mu zindi ntara, kuko n’ubwo batanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’ubukungu ariko na none imibanire yabo n’abenegihugu ishobora kuzateza amakimbirane mu bihe biri imbere.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG