Uko wahagera

ONU: Uburenganzira bw'Abimukira Bugomba Kubahirizwa


Bwana Guterres mu nama mu mujyi wa Marrakesh muri Maroko avuga ku burenganzira bw'abimukira. Tariki 10/12/2018.
Bwana Guterres mu nama mu mujyi wa Marrakesh muri Maroko avuga ku burenganzira bw'abimukira. Tariki 10/12/2018.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye, Antonio Guterres yavuze ko ibyemezo bifatwa ku bimukira byagombye kwitabwaho hazirikanwa n’umutekano wabo. Ibyo yabitangaje ashimira abahagarariye ibihugu bisaga 150 byiyemeje kuvugurura amahame ngenderwaho agenga abimukira.

Bwana Guterres avuga ko abakeka ko aya masezerano abogamira ku burenganzira bw’abimukira, abangamira ubwigenge bw’ibihugu bibeshya cyane. Ahubwo yumvikanisha ko ubwisanzure bw’abimukira na bwo bugomba kubahirizwa.

Amahame ngenderwaho arengera abimukira ashimangira ikumira, icuruzwa ry’abantu mu buryo bwa magendu, ivangura n’ikandamiza, abimukira bakabasha guhabwa imirimo, kimwe n’abashaka gutaha ko bakoroherezwa gusubizwa iwabo.

Ibiganiro kuri aya masezerano byari bimaze imyaka ibiri, igihugu cya leta Zunze Ubumwe z’Amerika ni cyo cyafashe iya mbere mu kwivana muri aya masezerano, kivuga ko ahabanye n’amategeko agenga abimukira muri Amerika. Nyuma y’aho, ibihugu birimo Australiya, Autriche, Hongriya, Lativia, Polonye na Republika Dominicaine byayikuyemo.

Umunyamabanga mukuru wa ONU, Antonio Guterres avuga ko abimukira basaga ibihumbi 60 batakaza ubuzima bagerageza kwambuka inyanja bajya gusaba ubuhungiro mu bindi bihugu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG