Uko wahagera

Bomboribombori Hagati ya Museveni n'Umuhungu we ku Matora ya 2026


Prezida wa Uganda kumwe n'umuhungu wiwe
Prezida wa Uganda kumwe n'umuhungu wiwe

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda n’umuhugu we Jenerali Muhoozi
Kainerugaba bakomeje guteza urujijo ku rubuga rwa politike mu gihe
hasigaye imyaka hafi itatu ngo amatora ya prezida abe muri Uganda.

Ikigaragarira amaso ya benshi muri Uganda, ni uko Museveni n’umuhungu
we basa nk'abashishikariye kuziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu
mu 2026. Bamwe mu basesenguzi bavuganye n’Ijwi ry’Amerika bavuga ko hari
igihe uru rujijo baba barukora nkana.

Jenerali Muhoozi yatangiye kugaragaza ko afite inyota yo gusimbura se mu butumwa butandukanye yagiye anyuza ku mbuga nkoranyambaga zirimo Twitter guhera mu mwaka ushize. Ibi akabikomatanya no guhamagaza amakoraniro y’abantu yise ko agamije kwizihiza isabakuru ye y’amavuko mu bice bitandukanye by’igihugu.

Hagati muri uku kwezi ni bwo yeruye yandika ku rubuga rwa Twitter ko bidasubirwaho azaba umukandida mu matora yo mu 2026. Abamushyigikiye cyane ni urubyiruko rukurikira cyane imbuga nkoranyambaga.

Aba iyo uvuganye nabo bavuga ko ari umuyobozi w’ibihe byabo. Kenshi baramukurikira aho agiye hose mu gihugu bamwamamaza. Mu busanzwe amategeko ya gisirikari muri Uganda ntiyemerera umuntu ukiri umusirikari kwivanga no gukora ibikorwa bya politike.

Bamwe mu bayobozi bakuru b'ingabo n'abayobozi b'ishyaka riri ku butegetsi, NRM, bakomeje kugaragaza ku mugaragaro ko batishimiye ibyo Muhoozi amaze iminsi akora. Ndetse rimwe na rimwe bahamagariye Jenerali Muhoozi kubahiriza amategeko no guhagarika kwiyamamaza mu gihe kitari icyo kwiyamamaza. Aba bemeza ko ibyo akora binaciye kubiri n'amategeko agenga amatora muri Uganda.

Jenerali Mugisha Muntu wahoze ari umugaba w'ingabo, ubu akaba na perezida w'ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi A.N.T, avuga ko ibyo umuhungu wa Museveni akora ari ikimenyetso kigaragaza ukutubaha amategeko muri Uganda

Ijwi ry’Amerika ryagerageje gushaka igisubizo cy’umuvugizi w’ingabo za Uganda, Jenerali Felix kulaijye, ariko ntibyakunda kuko atitabaga telefoni ye, ariko mu bihe bishize yavuze ko ibyo Jenerali Muhozi akora abikora nka Muhoozi atabikora nk’umusirikare.

Hagati aho, Jenerali Kahinda Otafire, wasezeye igisirikare akaba ari umwe mu bayobozi bakuru b'ishyaka riri ku butegetsi-NRM we amaze iminsi azunguruka igihugu ashaka abantu bashyigikira ko perezida Museveni w’imyaka 78 yongera guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu inshuro ya karindwi mu 2026.

Ibi byaba bivuze ko Museveni n’Umuhungu we barimo guhatanira ubutegetsi? Kuki
Muhoozi akora politike kandi akiri umusirikari? Kanda hasi wumve uko abahanga batandukanye babisiguriye umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kampala muri Uganda, Ignatius Bahizi.

Museveni n’Umuhungu we Barimo Guhatanira Ubutegetsi?
please wait

No media source currently available

0:00 0:06:17 0:00

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG