Uko wahagera

Umuhungu wa Museveni Yasivye Ubutumwa bw'Uko Ashaka Kuyobora Uganda


Major General Muhoozi Kainerugaba
Major General Muhoozi Kainerugaba

Umuhungu wa Perezida wa Uganda Yoweri Museveni urimo kugenda asaza, yavuze ko afite umugambi wo kuziyamamariza umwanya wa perezida mu matora yo muri 2026.

Ni ubwa mbere Muhoozi Kainerugaba, umugejerali usanzwe avugira ahabona, atanze ingengabihe yo kuzasimbura se umaze imyaka 37 ayobora Uganda.

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda bareze Museveni igihe kirekire gushaka gusubiza igihugu ku ngoma ya cyami ku ngufu, kandi bavuze ko yarimo gutegura umuhungu we Muhoozi Kainerugaba, kugirango azamusimbure. Museveni yarabihakanye.

Ubu umujyanama udasanzwe wa perezida kuri operasiyo zidasanzwe, Jenerali Muhoozi w’imyaka 48 y’amavuko azwiho gukoresha cyane urubuga rwa Twitter, byatumye se abimutonganyiriza.

Ni bwo yihutiye gusiba ubutumwa bujyanye n’ibyifuzo bye byo kuba perezida, yari yamaze gushyira kuri Twitter mu ijoro ry’ejo kuwa gatatu

Jenerali Muhoozi yanditse agira ati: “Igihe cyose mwashatse ko mbivuga. OK mw’izina ry’Imana yanjye Yesu Kristu, mw’izina ry’abakiri bato ba Uganda n’isi yose kandi mw’izina rya revolusiyo nziza yacu, nziyamamariza kuba perezida mu 2026”.

Mu bundi butumwa kuri Twitter, umuhungu wa Museveni yumvikanishije ko arambiwe gutegereza igihe kirekire kuzasimbura se. Yagize ati: “Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza afite imyaka 42, Minisitiri w’intebe wa Finlande afite 37. Bamwe muri twe turi hafi kugera muri 50. Turambiwe gutegereza ubuziraherezo”.

Kainerugaba mbere yabaye komanda w’ingabo zirwanira ku butaka, ariko yakuwe kuri uwo mwanya nyuma y’uko akangishije gutera igihugu gituranyi cya Kenya, aho nyuma yaje kuvuga ko yiganiriraga.

Museveni ntabwo yari yavuga niba ateganya kuzongera kwiyamamaza mu mwaka wa 2026 n’ubwo abamushyigikiye bamushishikarije kubikora. (Reuters)

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG