Uko wahagera

Umuhungu wa Museveni Yazamuwe mu Mapeti


Muri Uganda, umuhungu w’imfura wa Perezida Museveni, General de Brigade Muhoozi Kainerugaba, yazamutse mu ntera: ejo yambitswe ku mugaragaro ipeti rya General Major.

Umuhango wabereye kuri minisiteri y’ingabo z’igihugu. Asanzwe ategeka umutwe w’ingabo ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu, amariba ya peteroli, n’izindi nzego z’ubutegetsi.

Muri Uganda, ku mbuga nkoranyambaga, rubanda bamagana kuzamuka mu ntera k’umuhungu wa Museveni. Bavuga ko arimo amutegura kugirango azamusimbure ku butegetsi. Ariko igisilikali cya Uganda cyo kirabihakana.

Umuvugizi w’umutwe w’ingabo wa Kainerugaba, Major Chris Magezi, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko ibyo rubanda bavuga nta shingiro bifite.

XS
SM
MD
LG