Uko wahagera

Abanyepolitike Muri Kivu ya Ruguru Baratabariza Depite Mwangachuchu Umaze Igihe Afunzwe


Edouard Mwangachuchu
Edouard Mwangachuchu

Abanyekongo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda mu ntara ya Kivu ya ruguru ntibashimishijwe n’ifata nifungwa rya depite Edouard Mwangachuchu wari usanzwe ahagarariye iyo ntara mu nteko ishinga amategeko. Yatowe muri Teritwari ya Masisi.

Bavuga ko ari uburyo bwo kwibasira no gucecekesha abanyapolitike bavuga Ikinyarwanda muri Kongo.

Aba banyekongo barimo n’abanyapolitike, barasaba Leta ya Kongo guha agaciro uburenganzira bw’abanyekongo bose hatabayeho kwibasira bamwe.

Mu badepite hafi 48 bahagarariye intara ya Kivu ya ruguru ku rwego rw’igihugu mu nteko ishinga mategeko, uyu ni we wenyinye uhagarariye ubwoko bw’abatutsi.

Yafunzwe mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka. Ubushinjacyaha bwa gisirikari bumurega ibyaha birimo kugambanira igihugu no gutunga imbunda bitemewe n’amategeko.

Anashinjwa gukorana n’imitwe irwanya ubutegetsi irimo umutwe wa M23 uri mu ntambara n’ingabo za Kongo FARDC.

Izo mbunda ubushinjacyaha bumwitirira buvuga ko zavumbuwe mu gace ka Rubaya mu teritware ya Masisi ahari icyicaro cya sosiyete icukura amabuye y’agaciro izwi nka Bisunzu iyobowe na Mwangachuchu.

Ifungwa ry’iyi ntumwa ya rubanda ntirivugwaho rumwe n’abaturage bo mu ntara ya Kivu ya ruguru. Hari abasanga ifatwa rye ari umugambi ukomeje wa Leta wo kwibasira abanyekongo bavuga Ikinyarwanda.

Abavuganye n’Ijwi ry’Amerika barimo, Uwingabiye Zawadi, utuye mu mujyi wa Goma basanga ibiregwa depite Mwangachuchu ari ibinyoma.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:25 0:00

Abanyapolitike bagenzi be, bo mu burasirazuba bwa Kongo bavuga ko ifungwa rya Edouard Mwangachuchu rigamije guheza no gucecekesha abavuga ururimi rw’ikinyarwanda muri Kongo. Basanga ako karengane gatangiye kwinjira no mu nzego z’ubutabera.

Emmanuel Kamanzi asanga uburyo uyu mu depite yafashwemo butubahirije amategeko ndetse n’uburenganzira bwa muntu.

Ubwo yaburanishwaga kw’itariki 15 z’uku kwezi abunganira Edouard Mwangachuchu bagaragaje ko ubuzima bwe butameze neza basaba urukiko ko yarekurwa by’abagateganyo kugirango akurikiranwe n’abaganga.

Ariko icyo cyemezo cyateshejejwe agaciro n’ubushinjacyaha.

Kamanzi avuga ko ibyo bisobanura ko uburenganzira bwe butubahirijwe.

Vincent Tegera, uhagarariye urubyiruko rw’Abatutsi mu ntara ya Kivu ya ruguru avuga ko ihohoterwa n’ivangura rikorerwa ubwo bwoko ryiyongereye cyane kuva intambara y’ingabo za Leta na M23 itangiye.

Agasaba Leta guhagurukira icyo kibazo aho kwibasira abanyapolitike bo mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Kugeza ubu ubutabera bwa Kongo ntacyo buratangaza ku byerekeye ubusabe bw’abunganira, Edouard Mwangachuchu, bwo kuburana ari hanze ya gereza.

Mw’itangazo ryashyizwe ahagaragara n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu mu ntara, nayo arasaba ko uyu mu depite yarekurwa by’agateganyo agakurikiranwa ari hanze ya gereza dore ko ubuzima bwe butameze neza nk’uko abamwunganira mu mategeko babivuga .

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG