Uko wahagera

Ministiri w'Intebe w'Ubuyapani Mu Rugendo I Kiev Rwo Kwifatanya Na Ukraine


Minisitiri w'intebe w'Ubuyapani, Fumio Kishida (Ibumoso) mu mujyi wa Kiev muri Ukraine
Minisitiri w'intebe w'Ubuyapani, Fumio Kishida (Ibumoso) mu mujyi wa Kiev muri Ukraine

Minisitiri w'intebe w'Ubuyapani, Fumio Kishida, uyu munsi yasuye Ukraine ku buryo butunguranye.

Fumio Kishida yagiye muri Ukraine aturutse muri Polonye. Televiziyo ya leta y’Ubuyapani NTV yahamwerekanye yurira gari ya moshi yamujyanye i Kiev. Ahageze, yayururutse yakirirwa na minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, umutegarugoli Emine Dzhaparova.

Kubera itegeko nshinga ry’Ubuyapani ribubuza kwivanga mu by’intambara izo ari zo zose, uruzinduko rwa Kishida muri Ukraine rwari rwaragizwe ibanga rikomeye kugera rubaye. Kishida ni nawe minisitiri w’intebe wa mbere wa nyuma y’intamnbara ya kabiri y’isi usuye ahantu hari intambara.

N’ubwo bimeze gutyo bwose ariko, Ubuyapani bwifatanyije na Leta zunze ubumwe z’Amerika n’Ubulayi gufatira ibihano Uburusiya bukimara gutera Ukraine. Bwahaye kandi Ukraine inkunga y’ubutabazi n’iyo mu rwego rw’ubukungu.

Mininisitiri w’intebe w’Ubuyapani ni we wenyine wari usigaye mu bayobozi bakuru b’ibihugu birindwi bya mbere bikize ku isi, G-7, wari utarasura Ukraine. Yasaga nk’uri ku gitutu cya bagenzi be bandi batandatu mbere y’uko yakira inama yabo itaha mu kwezi kwa gatanu.

Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe z’Amerika i Tokyo yanditse kuri Twitter, ati: “Kishida ari ku ruhande rw’ubwigenge, naho Xi Jinping ari ku rw’uregwa ibyaha by’intambara.”

Uyu ni umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwa Xi Jinping mu Burusiya. We na mugenzi we, Vladimir Putin, baganiriye ku mushinga w’Ubushinwa wo guhagarika intambara muri Ukraine. Yamutumiye kandi kuzajya nawe gusura Ubushinwa mbere y’uko uyu mwaka urangira.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG